Yanditswe Aug, 30 2018 22:44 PM | 6,603 Views
Mu Rwanda hatangijwe igikorwa cyo gutanga indangampunzi ku bantu basaga 2700 babaruwe. Impunzi zari zimaze igihe mu Rwanda zidafite iki cyangombwa kiziranga, ziremeza ko hari amahirwe byababuzaga cyane cyane ku isoko ry' umurimo.
Bamwe mu mpunzi bemeza ko kutagira ibyangombwa bibaranga hari ingaruka byabagiragaho mu mikorere yabo. Babihurizaho n’izindi mpunzi zirimo n’iz’abakongomani. Bati, "nkanjye mfise amafaranga usibye kuri mobile Money nta handi hantu nari nemerewe kuyabika, ariko kubera ko ari ID yuzuye iteye nk'iy’igihugu c' u Rwanda nubwo hariko ijya logo ya HCR ituranga nk'impunzi ariko urabona ko twinjiye muri system kimwe n'abandi."
Nyuma y'ibarura ryatangiye mu kwezi kwa mbere 2018 kuri uyu wa kane hatangiye igikorwa cyo gutanga indangampunzi ku bantu 2761 harimo impunzi z'abarundi n'abakongomani bari mu mujyi wa Kigali ndetse no mu yindi mijyi.
Uretse iyi ndangampunzi yatanzwe ministiri ushinzwe ibiza n’impunzi DEBONHEUR JEAN D’ARC avuga ko izi mpunzi zigiye guhabwa n’ ikindi cyangombwa kibagurira amarembo kurushaho. Ati, "ikindi gikurikiraho nuko turimo dukorana n’ urwego rushinzwe abanjira n’abasohoka kugira ngo abifuza kujya mu mahanga hatangwe icyangombwa kibasha gusomwa mu mashini ku buryo bakifashisha kujya mu mahanga kuba bajya gushakirayo imirimo.
Nyuma y'umujyi wa Kigali iki cyangombwa kizatangirwa no mu yindi mijyi, igikorwa gikomereze no mu nkambi ziri hirya no hino mu gihugu.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru