AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Abantu 66 batawe muri yombi mu Cyumweru cyo kwibuka bakurikiranweho ingengabitekerezo ya Jenoside

Yanditswe Apr, 15 2021 10:42 AM | 29,300 Views



Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu 66, bakaba  bakurikiranweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya jenoside, gupfobya no guhakana jenoside n’ibindi bifitanye isano nayo, ibi bakaba bakekwaho kubikora mu cyumweru cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi kuri iyi nshuro ya 27.

Ibyaha byagaragaye byiganjemo gukoresha imvugo zisesereza abarokotse Jenoside, kubangiriza imitungo, ibikorwa n'amagambo agoreka amateka ya  jenoside yakorewe abatutsi  mu 1994 n'ibindi.

Nko mu gitondo cyo kuwa Mbere hasigaye umunsi umwe ngo hatangire icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi, uwitwa Mukamurenzi Hilarie n’umugabo we Andre Sibomana barokotse Jenoside yakorewe abatutsi batuye mu karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyamabuye, abantu bataramenyekana bagiye mu murima wabo batema insina ndetse bangiza  n’ibishyimbo byari bihinzwemo.

Uyu muryango avuga ko ubabazwa no kuba hari abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe abatutsi.

Mukamurenzi yagize ati “Mu gitondo nka saa Moya nibwo twabimenye, umwana yaraje abwira umugabo wanjye niba ariwe watemye insina, agiye kureba yasanze zose bazitemye, twarahungabanye mu by'ukuri ariko tukagaya mu buryo bukomeye abantu bagifite ingengabitekerezo y'urwango.”

Mu cyumweru cy’icyunamo kandi mu karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, hagaragaye ibirego 12 by’abakekwaho gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi, harimo n’umuturage wacanye umuriro mu muhanda avuga ko arimo kwibuka Abahutu.

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB rugaragaza ko muri iki cyumweru rwakiriye ibirego 87 ariko ibifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibisa nkayo ari 83.

Umuvugizi w’umusigire wa RIB, Dr Thierry Murangira avuga ko ugereranyije n’umwaka ushize mu cyumweru nk’iki, ibi byaha byagabanutse ko ariko akavuga ko ababifatirwamo batazihanganirwa.

Yagize ati “Mu 2017 ibirego byari 114, mu 2018 biragabanuka biba 72, mu 2019 birazamuka biba 80, mu 2020 byabaye 91  naho uyu mwaka ni 83 urumva ko bigabanuka.”

“”Iyo urebye ibirego RIB yakiriye ni 87 kuva tariki 7 Mata kugeza tariki 13, noneho ibyaha byose byakozweho n’ubugenzacyaha tugasanga bifite aho bihuriye n’ingengabitekerezo ya Jenoside ni 83.”

Dr Murangira avuga ko ibi ari ibyaha bishingiye ku magambo kenshi, gusa hakaba hari n’abantu bagifite ingengabitekerezo bagihohotera abacitse ku icumu nta kintu bishingiyeho.

Avuga ko uwaba ariwe wese niyo yaba umwe usigaye agifite ingengabitekerezo ya Jenoside, bidakwiye kandi bigomba kuranduka.

Kuri ubu abakurikiranweho ibi byaha mu nzego z’ubutabera ni 66, bakaba barabikoreye abaturage 60 barokotse Jenoside yakorewe abatutsi.


Jean Paul Turatsinze



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama