AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Abantu 5 bashinjwaga iterabwoba babaye abere

Yanditswe Jan, 20 2022 14:08 PM | 22,921 Views



Urugereko rwihariye rw'Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n'ibyambukiranya imbibi rwagize abere abagabo batanu bari bakurikiranweho ibyaha by'iterabwoba rutegeka ko bahita barekurwa urubanza rukimara gusomwa.

Ababaye abere ni Rumanzi Amaran,  Nizeyimana Yazid, Uwimana Justin Omar, Kabengera Abdalah na Rurangwa Ibrahim. Bari bakurikiranweho ibyaha byo Gucura umugambi wo kugirira nabi ubutegetsi buriho , ubwinjiracyaha mu gucura umugambi wo kugirira nabi ubutegetsi buriho n'iterabwoba rishingiye ku nyungu z'idini. 

Ni ibyaha ubushinjacyaha buvuga ko byakozwe hagati y'umwaka wa 2013 na 2019, aho  buvuga ko nyuma y'aho umwe muri bo witwa Rumanzi Amran amariye gukora ubushakashatsi ku mutwe w'ishyaka witwa HIZBU -UT- TAHRIR ugamije gukuraho ubutegetsi bugendera kuri demokarasi hagashingwa Leta igendera ku mahame y'idini ya Islam, ngo yabicengeje muri bagenzi be na bo bagatangira kubishyira mu bikorwa bakora inama rwihishwa no kwinjiza abarwanashyaka muri iryo shyaka. 

Mu iburanisha ry'urubanza abaregwa  bose uko ari batanu bahakanye ibyaha baregwa bavuga ko batari muri iri shyaka rya HIZBU -UT- TAHRIR, kandi ko uretse kuryumva mu bihugu byo muri Asia mu Rwanda ntaryo bahazi.

Ku bijyanye no gucengerwa n'inyigisho z'iryo shyaka bakanazicengeza mu bandi, hagamijwe kuribinjizamo ndetse no gutanga inzu zo gukoreramo izo nama, abaregwa bavuze ko mu idini yabo ya Islam hasanzwe habamo ibyo bita ibyicaro, aho baterana baganira kuri Qoran bakanungurana ibitekerezo ku nyigisho z'idini ya Islam. 

Bavuga kandi ko ibi akenshi babikorera mu ngo zabo bityo ko ibyo bakoraga biri muri urwo rwego ko ntaho bihuriye no gucura umugambi w'ubuhezanguni.

Nyuma yo gusoma imiterere y'urubanza hanasobanurwa ingingo ku yindi mu zigize ibyaha bakurikiranweho, urukiko rwasanze ibyo ubushinjacyaha bwagaragaje muri uru rubanza nta bimenyetso bifatika bwerekanye ku buryo byashingirwaho mu guhamya abaregwa icyaha.

Urukiko rwemeje ko ibyaha bakurikiranweho bitabahama, bityo bagirwa abere rutegeka ko bahita barekurwa urubanza rukimara gusomwa. igarama 

Abatanyuzwe n'imikirize y'urubanza bahawe iminsi 30 yo kujurira.

Jean Pierre Ndagijimana



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama