AGEZWEHO

  • Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC – Soma inkuru...

Abantu 12 bafatiwe muri Motel barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

Yanditswe Jul, 05 2021 15:19 PM | 30,891 Views



Polisi y'u Rwanda yaraye ifashe abantu 12 barenze ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwizwa rya COVID-19, kuko bari begeranye banywera inzoga muri Mojo Palace Motel iherereye mu kagari ka Rubirizi mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro.

Aba bantu bafashwe mu gihe amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry'iki cyorezo avuga ko nta birori cyangwa imihango iyo ariyo yose yemewe ihuriza abantu hamwe.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w'Akarere ka Kicukiro, Rukebanuka Adalbert, yatangaje ko atari ubwa mbere iyi motel ifatirwa mu makosa nk’aya ndetse ikaba yahise ifungwa. Arakangurira abaturage kureka gukina n'iki cyorezo cyica bakubahiriza amabwiriza yo kucyirinda.

Umuvugizi wa Polisi CP John Bosco Kabera yibukije abihisha cyangwa bakikingirana mu tubari cyangwa mu byumba bya hotel, motel n'ahandi bibwira ko bari kure ya Polisi itababona, bibeshya kuko bazafatwa ku bufatanye n'abaturage.

Abafashwe bajyanwe kuri Stade ya IPRC Kicukiro bapimwa COVID-19 banacibwa amande nk'uko amabwiriza abiteganya.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej