Yanditswe Jul, 05 2021 15:19 PM | 30,891 Views
Polisi
y'u Rwanda yaraye ifashe abantu 12 barenze ku mabwiriza yo kurwanya
ikwirakwizwa rya COVID-19, kuko bari begeranye banywera inzoga muri Mojo Palace
Motel iherereye mu kagari ka Rubirizi mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka
Kicukiro.
Aba bantu bafashwe mu gihe amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry'iki cyorezo avuga ko nta birori cyangwa imihango iyo ariyo yose yemewe ihuriza abantu hamwe.
Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w'Akarere ka Kicukiro, Rukebanuka Adalbert, yatangaje ko atari ubwa mbere iyi motel ifatirwa mu makosa nk’aya ndetse ikaba yahise ifungwa. Arakangurira abaturage kureka gukina n'iki cyorezo cyica bakubahiriza amabwiriza yo kucyirinda.
Umuvugizi wa Polisi CP John Bosco Kabera yibukije abihisha cyangwa bakikingirana mu tubari cyangwa mu byumba bya hotel, motel n'ahandi bibwira ko bari kure ya Polisi itababona, bibeshya kuko bazafatwa ku bufatanye n'abaturage.
Abafashwe bajyanwe kuri Stade ya IPRC Kicukiro bapimwa COVID-19 banacibwa amande nk'uko amabwiriza abiteganya.
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
21 minutes
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru