AGEZWEHO

  • Abarokokeye Jenoside muri Ste Famille bavuze inzira y’umusaraba banyuzemo – Soma inkuru...
  • Uganda yiyemeje guhashya icyasubiza Akarere mu icuraburindi nk’irya Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...

Abantu 10 bakomeretse nyuma yo guturikanwa na Gaz mu Gakiriro ka Gisozi

Yanditswe May, 09 2021 16:01 PM | 47,233 Views



Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, mu Gakiriro ka Gisozi mu  Mujyi wa Kigali, Gaz ikoreshwa mu guteka yaturikiye muri Resitora ahazwi nko kwa Anne ikomerekeramo abantu 10 barimo barindwi bakomeretse mu buryo bukomeye.

Mu masaha ya saa ine nibwo iyi Gaz y'ibiro bitandatu yatukiye muri iyi resitora, aho abakorera muri aka gace bafatira amafunguro.

Umwe mu bari aho iyi Gaz yaturikiye yavuze ko  hari umuntu wazanye Gaz, akimara kuyitereka muri iyo resitora nibwo yaje guturika, kubera ko  yari yegereye abarimo gufata ifunguro byatumye abari aho bakomereka cyane.

Avuga ko hari n’abakomerekejwe n’ibirahurire n’inzugi nabyo byatewe n’iyo Gaz, ubu nabo bakaba barimo kuvurwa.

Nyuma yo gukora ubutabazi, abakomeretse bajyanwe mu bitaro bya gisirikare i Kanombe no mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK.

Dr  Mudelevu Alexis Inzobere mu buvuzi bwihuse ukorera mu bitaro bya Kanombe, avuga ko ubu bari kuvurwa kandi hari icyizere ko baza koroherwa vuba.

Yagize ati ‘‘Abantu bakwiye kwitondera Gaz mu gihe cyo kuyifunga no kuyifungura, ariko no mu gihe ituritse bakajya baryama hasi cyane ko Gaz iyo ituritse iba igenda hejuru, kandi abantu bakajya batabaza vuba bikimara kuba.’’

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko abantu bakwiye kwita kuri Gaz, cyane cyane mu bijyanye ni koreshwa ryayo rya buri munsi.


Fiston Felix Habineza




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu