Yanditswe May, 09 2021 16:01 PM | 47,233 Views
Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, mu Gakiriro ka Gisozi mu Mujyi wa Kigali, Gaz ikoreshwa mu guteka
yaturikiye muri Resitora ahazwi nko kwa Anne ikomerekeramo abantu 10 barimo
barindwi bakomeretse mu buryo bukomeye.
Mu masaha ya saa ine nibwo iyi Gaz y'ibiro bitandatu yatukiye muri iyi resitora, aho abakorera muri aka gace bafatira amafunguro.
Umwe mu bari aho iyi Gaz yaturikiye yavuze ko hari umuntu wazanye Gaz, akimara kuyitereka muri iyo resitora nibwo yaje guturika, kubera ko yari yegereye abarimo gufata ifunguro byatumye abari aho bakomereka cyane.
Avuga ko hari n’abakomerekejwe n’ibirahurire n’inzugi nabyo byatewe n’iyo Gaz, ubu nabo bakaba barimo kuvurwa.
Nyuma yo gukora ubutabazi, abakomeretse bajyanwe mu bitaro bya gisirikare i Kanombe no mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK.
Dr Mudelevu Alexis Inzobere mu buvuzi bwihuse ukorera mu bitaro bya Kanombe, avuga ko ubu bari kuvurwa kandi hari icyizere ko baza koroherwa vuba.
Yagize ati ‘‘Abantu bakwiye kwitondera Gaz mu gihe cyo kuyifunga no kuyifungura, ariko no mu gihe ituritse bakajya baryama hasi cyane ko Gaz iyo ituritse iba igenda hejuru, kandi abantu bakajya batabaza vuba bikimara kuba.’’
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko abantu bakwiye kwita kuri Gaz, cyane cyane mu bijyanye ni koreshwa ryayo rya buri munsi.
Fiston Felix Habineza
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru