Yanditswe Aug, 04 2022 18:46 PM | 82,757 Views
Urubuga Ngishwanama rw'Inararibonye z'u Rwanda, ruravuga ko abanenga demokarasi y'ubwumvikane u Rwanda rwahisemo ntawe bakwiye guca intege kuko ibyagezweho byivugira kandi bigamije iterambere ry'Abanyarwanda.
U Rwanda nk'igihugu cyabayemo Jenoside yakorewe Abatutsi, byabaye ngombwa ko Abanyarwanda batekereza kuri demokarasi ibabereye kandi ikemura ibibazo byari bibakomereye, mu rwego rwo kugena ejo hazaza h'igihugu.
Urubuga ngishwanama rw'inararibonye z'u Rwanda ruvuga ko Demokarasi y'ubwumvikane u Rwanda rwahisemo, ari uburyo bwa politiki y'imiyoborere bugira akamaro mu bihugu byagize sosiyete zashegeshwe n'amacakubiri.
Ivuga ko demokarasi atari umwambaro wambikwa ukabera buri wese, ahubwo buri gihugu kigira umwihariko wacyo mu kugena demokarasi ikibereye.
Chairman wa RIEF, Tito Rutaremara avuga ko hari abakomeje kunenga demokarasi u Rwanda rwahisemo barimo abanyarwanda bari imbere mu gihugu, abari hanze yacyo ndetse n'abanyamahanga.
Abitabiriye inama kuri demokarasi u Rwanda rwahisemo basanga abanyarwanda bakwiye gushyira imbaraga mu gukorera igihugu cyabo, abakivuga uko kitari nabo hakaba uburyo bwo kubasubiza.
Nkuko byatangajwe mu nama kuri Demokarasi, demokarasi ni ubutegetsi bw'abaturage, bushyirwaho n'abaturage kandi bugakorera abaturage.
Uburyo bwa demokarasi y'ubwumvikane bwafashije mu kugarura ubumwe mu banyarwanda, bumva ko abantu bashobora kumvikana nubwo baba bafite ibitekerezo bitandukanye kandi ko kumvikana ku bigomba gukorwa mbere yo kubishyira mu bikorwa ari ingenzi.
Kuri uyu wa kane Urubuga Ngishwanama rw'inararibonye z'u Rwanda rwateguye inama nyunguranabitekerezo kuri demokarasi y'ubwumvikane u Rwanda rwahisemo.
Zimwe mu ngingo zibandwaho muri iyi nama harimo igisobanuro cya demokarasi, Demokarasi y'ubwumvikane u Rwanda rwahisemo, Ishingiro rya demokarasi y'u Rwanda n'impamvu u Rwanda rwahisemo demokarasi y'ubwumvikane.
Abitabiriye iyi Nama baraganira kandi ku mahame remezo ya demokarasi y'u Rwanda, umwihariko wa Demokarasi y'u Rwanda ndetse n'ibyo banenga kuri demokarasi y'u Rwanda.
Tito Rutaremara avuga ko demokarasi y'ubwumvikane u Rwanda rwahisemo igizwe n'amahame 6, mu biganirwaho muri iyi nama hakaba harimo kureba uko ashyirwa mu bikorwa.
Ivuga ko Demokarasi ishingiye ku bwumvikane ari uburyo bwa politiki y'imiyoborere bigira akamaro mu bihugu byagize sosiyete zashegeshwe n'amacakubiri.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru