Abana bo ku mihanda bagaragaje ibikomeje gutuma bayigaragaraho

AGEZWEHO

  • Abaturage bari baratinze kwikingiza Covid19 bavuze ko bagize impungenge zidafite ishingiro – Soma inkuru...
  • Abanyamuryango ba Koperative COPCOM barishimira icyemezo cy'urukiko rwahamije icyaha abanyereje umutungo wayo – Soma inkuru...

Abana bo ku mihanda bagaragaje ibikomeje gutuma bayigaragaraho

Yanditswe Dec, 31 2021 14:16 PM | 74,395 Views



Bamwe mu bana bo ku mihanda, baravuga ko ibibazo byo mu miryango ari bimwe mu bibatera ubuzererezi, Ikigo cy’igihugu cy’igororamuco cyo kikaba kivuga ko gukemura iki kibazo bisaba ko buri wese akigira icye.

Mu duce tunyuranye tw’Umujyi wa Kigali, hagaragara  ikibazo cya bana bo ku muhanda. 

I Kabuga mu Karere Kicukiro, ni hamwe mu hakunze kuboneka abo bana mu masaha y’igicamunsi, abenshi usanga basabiriza, banywa ibiyobyabwenge, ari na ko bambura cyangwa biba abanyura hafi aho, ndetse hari n'abadatinya gupakurura imodoka zitwaye imizigo .

Masengesho Boneri umwe mu bana bagaragara ku muhanda muri Kicukiro yagize ati "Hari igihe usanga abenshi bananirana ariko njye icyabinteye ni umwana twari duturanye wanzanye ku muhanda. Mumfashije mwanjyana ku ishuri."

Uwitwa Mugisha Bosco we avuga ko yageze mu mwaka wa Gatandatu w'amashuri yisumbuye, ariko aza kubura ubushobozi bituma ajya ku muhanda

ni ukuba twarize twarangije twagera mu wa 6 twabura uwutwishyurira,tukabivamo tukajya mu muhanda.

Ubwiyongere bw’abana bo ku muhanda ni kibazo cyagiye kigarukwaho kandi kigafatirwa ingamba, ariko kikaba kitarakemuka kugeza ubu. 

Mu  mwiherero w'abayobozi b'inzego z'ibanze baherutse gutorwa, Perezida Paul Kagame yagarutse kuri iki kibazo cy'abana bo ku muhanda anavuga ko gitera umutekano muke cyane mu Mujyi wa Kigali.

Yagize ati "Gusa icyo ntakwibagirwa na none, navuze  abana bagwingira, abana batajya mu mashuri, ariko na none abo batajya mu mashuri. Hongeye kuzamuka ikindi cyorezo cy'abana bo ku mihanda, mu Mujyi, mu murwa mukuru w’igihugu cyacu biragenda bizamuka ndetse ku buryo bimaze gutera umutekano muke, abana batoya imyaka 12,13 abandi baba mu myobo, aho bituruka tugomba kuhasuzuma naho tukahashakira umuti." 

Umuyobozi w'ikigo cy'igihugu gishinzwe igororamuco, Mufulukye Fred avuga ko ikibazo giterwa n'uko abanyarwanda bataragifata nk'ikibazo kireba buri muturage wese, kuko akenshi bitangirira mu miryango ndetse no kudakurikirana umwana wagize ikibazo.

"Igituma kidakemuka ni uko twese nk'Abanyarwanda ikibazo tutarakigira icyacu, bamwe bumva ko ari kibazo kireba bariya babyeyi ba bariya bana gusa,  ari ikibazo kireba inzego runaka, dukwiriye rero kumva ko ari ikibazo kitureba twese nk'abanyarwanda."

Iki kigo kivuga ko kuva muri Gicurasi 2020 kugeza m'Ukuboza uyu mwaka, abana 4859 bagaragara mu mihanda, gusa abagera mu 4114 bamaze gusubira mu miryango no mu mashuri.

Manzi Angelo



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abaturage bari baratinze kwikingiza Covid19 bavuze ko bagize impungenge zidafite

Abanyamuryango ba Koperative COPCOM barishimira icyemezo cy'urukiko rwahami

Kuri uyu wa Mbere haratangira mu bujurire urubanza rwa FLN

Amakoperative y'abamotari mu Burasirazuba agiye gusinya imihigo yo kurwanya

Ibrahim Boubacar Keïta wayoboye Mali yitabye Imana kuri iki Cyumweru

Novak Djokovic yirukanwe muri Australia