AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abana bitegura ibizamini bya Leta barasabwa kwirinda 'ibicupuri'

Yanditswe Oct, 27 2016 15:08 PM | 4,824 Views



Minisiteri y'uburezi iratangaza ko umubare w'abazakora ibizamini bya leta wiyongereye ugereranyije n'umwaka ushize, aho abana bakoze ibizamini mu mwaka wa 2015 bari 311,228 mu gihe muri uyu mwaka hiyandikishije abana 341,369.

Nubwo aba banyeshuri bagaragaza ko biteguye neza ibizamini bya leta, ku rundi ruhande mu kiganiro n'abanyamakuru minisiteri y'uburezi irasaba abanyeshuri bose kuba maso bakirinda ababashukisha ibizamini bitari byo, kandi ngo mu bufatanye na polisi y'igihugu biyemeje

Ibizamini bya leta mu mashuri abanza bizatangira tariki ya 1/11/ bigeze 3/11/2016.

Iby'abarangije icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye 'Tronc Commun' n’abarangiza amashuli yisumbuye bitangire ku itariki  9/11/ aho Tronc Commun izasoza ibi bizami itariki 16/11/2016 abarangije amashuli yisumbuye babisoze taliki 18/11/2016

Kugeza ubu abanyeshuri 20 bigenga nibo bamaze guhagarikwa gukora ibizamini bya leta kubera uburiganya bagaragaje mu byangombwa bisabwa, n'abandi 25 bo mu mashuri asanzwe bakuwe kuri list kubera impamvu zitandukanye.

Umwihariko w'ibizamini bya leta by'uyu mwaka ni uko abanyeshuri bafite ubumuga bazoroherezwa uburyo bwo gukora kandi babikorere kimwe n'abandi uretse ko bazajya bongererwaho iminota yo gusoza.

Inkuru irambuye mu mashusho:





Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage