AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Abana bari bakiri mu ngo bagiye gutangira amashuri

Yanditswe Jan, 08 2021 07:55 AM | 48,006 Views



Minisiteri y'Uburezi yemeje ko hatagize igihinduka ku bijyanye n'icyorezo cya COVID19, ibyiciro by'amashuri y'incuke n'abanza byari bisigaye bizatangira kwiga tariki ya 18 Mutarama 202. Ni nyuma y’igihe kigera ku mezi 10 bari bamaze batiga kubera icyorezo cya COVID-19.

Bamwe mu babyeyi bafite abana bari bari mu byiciro by'amashuri abanza kuva mu wa 1,2,3 ndetse n'ay’incuke bari batangiye kugira impungenge z’uko abana badindira mu myigire, basaba ko hashakishwa uko basubira ku ishuri.

Mu kiganiro n'abanyamakuru Minisiteri y'Uburezi yatangaje ko abanyeshuri bo mu byiciro byari bisigaye bagiye gutangira muri uku kwezi kwa mbere ku itariki ya 18.

Biteganijwe ko kugira ngo abana babashe kugendana n'abandi, mu gihe abandi bigaga ibihembwe bibiri, abandi bo bari basigaye baziga ibihembwe 3.

Minisitiri w'uburezi Dr Valentine Uwamariya asaba ababyeyi gutangira kwitegura kohereza abana ku mashuri, kuko nubwo hari impungenge zo kuba ari abana bato batazi kwirinda, amashuri yo yiteguye. 

Yagize ati "Ubu mu minsi isigaye ni ukuzenguruka mu mashuri yose tukareba niba ibikoresho byagezemo cyane cyane intebe zo kwicaraho, abarimu babonetse bagiye muri ayo mashuri, ibindi ni ibijyanye n'isuku n'amabwiriza no gukorana n'ubuyobozi bw'amashuri ngo bakomeze bitwararike kugira ngo aba bana batandura. Nubwo dufite impungenge ni abana bato ntibazi kwirinda ariko umwana muto icyiza cye icyo umubwiye ni cyo akora.''

Umwe mu bayobozi b'ikigo cy'amashuri abanza cya Kacyiru ya I, Kubwimana Sosthène, avuga ko na bo biteguye neza kuzakira abo bana no kubafasha kwirinda icyorezo cya covid19.

Ati ''Bizatworohera kuko bakuru babo bamaze igihe biga guhera ku itariki 2 z'ukwezi kwa 11 abandi batangira kuza kuri 23, hari umurongo bafite uko babasha kwirinda icyorezo, na bo bazabasha kubitoza barumuna babo...tugomba kubakira tukabashyira mu byumba hubahirijwe amabwiriza...''

Gufungura kw’amashuri ku bana bato, byakiriwe neza n'ababyeyi.

Minisitiri w'Uburezi Dr Uwamariya Valentine, yasabye inzego zose kumva ko nubwo abana bagiye kuzasubira ku mashuri, ari inshingano ya buri wese mu kubafasha kwirinda kwandura COVID19.

Ati ''Hari version (ibivugwa) yavugaga ngo abana bayivana ku ishuri bakayizanira ababyeyi ariko ababyeyi ni bo baba babanje, so nitubasha kwirinda turi bakuru tuzarinda n'abana kugira ngo amashuri atongera gufunga kuko twe ntabwo tubyifuza.''

Minisiteri y’Uburezi itangaza ko mu rwego gukemura ikibazo cy'ubucucike no kwirinda COVID19 hubatswe ibyumba by'amashuri 22,000 bigeze ku kigero nibura cya 80% byuzura, igisigaye akaba ari igenzura harebwa niba ibikoresho n'ibindi nkenerwa mu mashuri byaramaze kugezwamo.

Itangira ry'abanyeshuri ba kaminuza mu wa mbere ryo riteganijwe mu mpera z'ukwezi kwa 3 hatagize igihinduka.

Bienvenue Redemptus 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura