AGEZWEHO

  • RIB yafunze abantu 39 bakurikiranweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Diego Aponte uyobora Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubwikorezi bwo mu mazi yasuye Urwibutso rwa Kigali – Soma inkuru...

Abana bafite ubumuga biga mu mashuri abanza n'incuke bemerewe kwiga bacumbikiwe

Yanditswe Dec, 24 2020 09:38 AM | 146,075 Views



Umutwe w’abadepite watoye umushinga w'itegeko rigena imitunganyirize y’uburezi mu Rwanda, itegeko ryemerera abanyeshuri bo mu mashuri y’incuke n’abanza bafite ubumuga kwiga bacumbikirwa.

Mu gihe politiki ya Leta igena ko nta mwana wo mu mashuri y’incuke n’abanza ugomba kwiga acumbikirwa n’ishuri, ibitekerezo n’ibyifuzo bya bamwe mu babyeyi n’abarezi bishimangira ko iyo politiki ari igisubizo kubera impamvu z’uburere umwana aba agomba guhabwa n’umuryango akiri muto.

Uzamukunda Anne Marie, umubyeyi utuye mu Mujyi wa Kigali yagize ati "Aba ari umwana ukiri muto ukeneye kwitabwaho n’ababyeyi ndetse bagahagarara mu nshingano zo kumurera. Hari byinshi rero baba bakeneye kumutoza no kumenya imico ye uko umwaka utashye kugirango bamenye kumugorora cg se aho abananiriye. Naho hariya nubwo yakwiga bakagira ababitaho ntabwo umubyeyi ashobora kumenya ingeso z’umwana kandi ibyo aba ari ngombwa kugirango bizamufashe muri ya mikurire ye."

Na  ho Jean De Dieu Massion akaba ari umurezi, aravuga akamaro ko kuba umwana yakwiga ataha iwabo. Ati "Ubundi umwana yiga areba, yitegereza, yigana, avuga.. ariko iyo tuvuga kwigana aba yigana ibyo abona abandi bana bo mu kigero cye bakora, aba yigagana ibyo abona mu rugo iwabo ababyeyi be bakora. Biramufasha yagera no ku ishuri aho abarezi bunganira ba babyeyi noneho bagashyiraho akabo nabo nk’abantu babyize.. noneho bagafasha wa mwana bakamwigisha ariko bafatanyije n’ababyeyi."

Icyakora ubwo inteko rusange y’umutwe w’abadepite yatoraga ingingo ku yindi mu zigize itegeko rigena imitunganyirize y’uburezi mu Rwanda, ingingo ya 50 yasubijwe komisiyo y’uburezi, ikoranabuhanga umuco n’urubyiruko nyuma y’uko abadepite basabye ko abafite ubumuga bahabwa umwihariko.

Depite Mussolini Eugène yagize ati "Ariko [nyakubahwa speaker] hano komisiyo ntabwo yatweretse icyiciro cy’abana biga mu mashuri abanza yihariye uko bigenda. Nkumva rero iyi ngingo ya 50 ntacyo ivuga[iri silent] ku bana bafite ubumuga."

Na ho Depite Rwaka  Claver-Umudepite ati "Aba bana biga mu mashuri y’abihebeyimana, barabagumana ababyeyi babo bakajya kubasura kuko kenshi aba ari abana badashoboye kubana n’ababyeyi bonyine. Bagomba kwitabwaho kuburyo bwiza bwo kubigisha no kumenya kubatandukanya kuko ubumuga bwabo ntibuba bungana. Baba rero mu bigo bataha gake cyane, ahubwo iki kirasobanura ko aba bana bakwiye kwitabwaho muri iri tegeko."

Nyuma yo kongeramo ibi byifuzo iyi ngingo yaje gutorwa hamwe n’izindi ngingo 137 zigize itegeko rigena imitunganyirize y’uburezi mu Rwanda. Minisitiri w’uburezi Dr. Uwamariya Valentine avuga ko politiki y’u Rwanda igena ko buri mwana agomba kurererwa mu muryango, icyakora nanone akemera ko abafite ubumuga bashobora guhabwa umwihariko.

Yagize ati " Umwihariko[exception] ushobora kugaragara kuri ba bana bafite ubumuga kuko icyo gihe impamvu uwo mwana yakwemererwa kuba mu kigo ni uko atari ubumenyi bwo mu ishuri gusa agiye guhabwa ahubwo tubifata nk’ubuvuzi. Abo ngabo rero birumvikana kuko umubyeyi adashoboye kumuha bwa buvuzi bw’ibanze bukenewe kugirango abashe gukurikira amasomo. Aho rero birumvikana niyo mpamvu twemeye gusubirana iriya ngingo kugirango tuyinoze."

Itegeko rigena imitunganyirize y’uburezi mu Rwanda ryamaze gutorwa n’umutwe w’abadepite rigizwe n’ingingo 138. Ryateguwe kugirango haboneke itegeko rimwe rihuza amategeko 4 yose yakoreshwaga mu burezi ndetse rinakemure ikibazo cy’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro kugeza ubu atagiraga itegeko riyagenga. Umutwe w’abadepite kandi kuri uyu wa gatatu wasoje igihembwe kidasanzwe nyuma yo gusoza gahunda yacyo yatangiye tariki 15 Ukuboza uyu mwaka.


Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Rubavu: Uko hahanzwe imishinga ikomeje gufasha mu iterambere ry'abarokotse

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igih

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa,

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)

Ibyihariye kuri Dr Jean Baptiste Habyarimana wazize kurwanya umugambi wa Jenosid

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yakiriye Minisitiri w'Ibikorwaremezo m

Guverineri Mugabowagahunde yasabye Abayisilamu gukomeza kwitabira ibikorwa byo #