AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abana b’abakobwa batewe inda bavuga ko bahura n’imibereho igoranye nyuma yo gufungwa kw’abo babyaranye

Yanditswe Nov, 09 2020 18:23 PM | 65,094 Views



Hari abanyamategeko ndetse n’abagize Societe civile basaba inteko ishinga amategeko y’u Rwanda kureba  ku ngaruka zikomeje kugaragara nyuma yo gukurikiza  itegeko rihana abakurikiranyweho gusambanya abangavu bataruzuza imyaka y’ubukure mu gihe iyo aba bombi benda kunganya imyaka kandi bakanafatwa bari baramaze kubaka urugo nk’umugore n’umugabo. 

Ni ingaruka abantu badakunze kuvugaho ariko zikora ku buzima bw’abasigaye muri uwo muryango cyane cyane uwo mwangavu n’abo yibarutse.

Rimwe mu rukerera  yakangutse akomangiwe n’inzego z’umutekano. Mu masaha make yari amaze kugezwa ku biro by’ubugenzacyaha RIB ahasanga abandi bagabo na bo bafatiwe mu mukwabu umwe.

Uyu musore tutari buvuge izina yamenyeshejwe ko akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwangavu utaruzuza imyaka. Uyu musore yemera ko afite imyaka 19 y’amavuko, ariko agomba kuryozwa ko yarongoye umukobwa uri munsi ya 18. Avuga ko ibyo kumenya imyaka atabyitayeho kuko yabonaga bangana.

Uko ni ko bemeranyijwe kubana ndetse bashinga urugo babyarana n’umwana,nk’uko abivuga. Abandi bafatiwe rimwe na we,na bo ni ko bavuga. Abenshi muri bo ntibarengeje imyaka 20 kdi bari bamaze nibura umwaka urenga babana n’abo bangavu. Gusa,itegeko rirabahana.

Aba bose ubu bategereje kuburana kandi bagomba gukatirwa imyaka itari hasi ya 20 y’igifungo icyaha nikibahama. Iyi ni na yo myaka aba bangavu bagomba gutegereza abagabo babo cyangwa se abafunzwe bakazasanga hari ababasigariye ku ngo.

Nyuma y’ibyumweru bibiri bafashwe, tugeze mu rugo rw’umwe muri aba batawe muri yombi. I saa munani z’amanywa muri uru rugo, uyu mukobwa ubu wamaze kuba umugore ari iwe n’akana ke kamaze amezi 5 kavutse. Gusa,amarira yako ntashobora  kumuha agahenge nibura k’umunota n’umwe wo gutuza,kaba karira buri mwanya ,ngo kararwaye,ni ko atubwiye.

Amaso akwereka ko akiri umwana ku ruhu,ni na cyo cyatumye umugabo we bamujyana ariko we ntabyemera. 

Ukurikije uko avuga abayeho we n’aka gahinja,ubuzima bwabo burabagoye. Iyo mu gitondo abyutse ajya kwa nyirabukwe kureba ko hari icyo baraje yabona igikoma akiririrwa icyo. Ni mu gihe kandi ngo n’ inzu babanagamo n’umugabo we na yo,amafranga y’ubukode yasize yishyuye agiye gushira. 

Niba ubuzima bumukomeranye nyuma y’ibyumweru bibiri gusa umugabo we agiye , imyaka 20 cyangw 25 izashira bimeze bite? Abaturanyi be, ntibashyigikiye bene izi nda z’imburagihe, ariko bakavuga ko isenyuka ry’uru rugo bavuga ko rigiye kubyara ikindi kintu.

Inzego z’ibanze zigomba kujya ku mugogoro wa bene aba bagore bahahirwaga n’abagabo babo,abana bakanywa amata ari uko ba se bahagurutse.Ibi byose leta irahangana na byo.

Ku myaka 16 y’amavuko, Mukansanga Judith yavuye iwabo aherekejwe n’ababyeyi be ajya gushaka umugabo wamurushaga imyaka 5. Hari mu 1976.Imyaka 44 ayimaze mu rugo yabyariyemo abana 9.Muri iyo myaka ngo ntarahukana,yemwe ngo nta n’ikijisho umugabo we aramureba kandi ni we bakiri kumwe kugeza ubu

Mbese birakwiriye ko n’uyu munsi dukomeza kubona ingo zimeze nk’izicyo gihe,abana bagifite amashereka  mu maso bakubaka ingo?Igisubizo cya mukecuru Mukansanga. 

Ibyo bavuga byose ariko ingingo y’133 y’itegeko Numero 68/2018 ryo ku wa 30 z’ukwa 8/2018 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ribisobanura neza ko umuntu wese ukoze igikorwa icyo ari cyo cyose kiganisha ku mibonano mpuzabitsina,akagikorera ku muntu utaragera ku myaka 18 y’amavuko aba akoze icyaha cyo gusambanya umwana kandi aragihanirwa. 

Societe civile irahamanya n’iri tegeko.Ariko isanga guhanisha uriya muhungu igifungo cy’imyaka 20 ari ugukemura  ikibazo kimwe ugatera byinshi,ahubwo ngo hari icyakorwa. 

Abanyamategeko  ntibasaba ko iri tegeko ryavaho ariko rishobora gukorerwa ubugororangingo bene uyu musore agahanwa ariko hakanarebwa kuri wa muryango uba umaze gukorwa. 

Maitre Elysee ashingiye kuri ibi,ashingiye kandi ku mategeko mpuzamahanga harimo  n’ingingo y’144 y’igitabo cy’imbonezamubano cy’u Bufaransa, hari icyo asaba inteko ishingamategeko y’u Rwanda hagamijwe kugabanya ingaruka zikurikira uku gutandukanya umugore n’umugabo bamaze kubana,umugabo agashinjwa gusambanya umwana utaruzuza ubukuru. 

Kuva uyu mwaka watangira,mu karere ka Rusizi hamaze gutabwa muri yobi abarenga 50 bakurikiranyweho iki cyaha.

Kumva inkuru ko hatawe muri yombi abantu bakurikiranyweho gusambanya abangavu,uhita utekereza abagabo bubatse cyangwa abasore bakuze bahohoteye abo bakobwa,ariko ukuri guhari ni uko abafatwa gutyo higanjemo bene aba basore n’inkumi batarutanwa imyaka ndetse baba baranamaze no gushing urugo baratangiye no kwibaruka.

Nta washyigikira izi ngo zimeze uku,ariko ababishishoza bavuga ko mu gihe umuhungu n’umukobwa barinze bagera aho bubaka urugo bakanabyara, hakwiye kurebwa ikindi gihano gishoboka kitazashyira mu kaga kurushaho ubuzima leta yibwiraga ko iri kurengera,ibyo bamwe basanga ari uguhana wa musore rimwe ariko umugore we n’umwana/abana bakaba ari bo bikorera iki gihano inshuro amagana.

 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage