Yanditswe Sep, 17 2021 19:19 PM | 109,514 Views
Kuri uyu wa Gatanu, Umujyi
wa Kigali ku bufatanye n’Umuryango Centre Cyprien & Daphrose Rugamba,
batashye Irerero ry’abana bato ryubatswe muri Centre ya Batsinda mu karere ka Gasabo, banasubiza mu
miryango abana 23 bari bamaze igihe bagororwa n’uyu muryango.
Uyu muryango watangijwe mu 1992, ukaba warashinzwe na Rugamba Cyprien n’umugore we Daphrose Mukansanga.
Muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Rugamba na Mukansanga barishwe gusa basiga bashinze umuryango CECYDAR, ukomeza kwita ku bana bagaragaraga bari mu mihanda.
Kuri uyu wa Gatanu, nibwo CECYDAR yahaye ababyeyi abana babo 23 bakomoka ahanini mu Mirenge wa Gisozi, Kinyinya na Nduba mu karere ka Gasabo, bari bamaze igihe bagororwa.
Umuyobozi w’Ishami ry’igororamuco muri CECYDAR, Mushashi Christine avuga ko uyu muryango wakira abana ukabaha uburere ubavanye mu mihanda, ukabigisha imyitwarire myiza ndetse n’ababyeyi.
Avuga kandi ko batoza ababyeyi b’aba bana kumenya inshingano zabo, bakabafasha gukemura ikibazo cy’amakimbirane mu miryango, ndetse bakabakangurira kwishyira hamwe, kwizigamira no kubafasha mu mishinga batanginje ngo bivane mu bukene.
Yagize ati “Ubu dufite amatsinda atatu twafashije guhinga imboga, kandi izo mboga tuzigura n’abo babyeyi tukajya kuzigaburira abana bari mu bigo ngororamuco, umwana wese ugiye mu ishuri kandi turamurihirira kugeza ashoje amashuri yisimbuye, cyangwa akaba yakwiga imyuga, tukanamufasha mu buzima bwo kwihangira umurimo.”
Avuga ko uyu muryango umaze gufasha abana barenga ibihumbi bitandatu kuva mu muhanda.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco, gishima uyu muryango ku nshinga wafashe zo gufasha abana bana bari mu mihanda kuyivamo, kikaba kinavuga ko ko kuva mu mwaka ushize abana bamaze kuva mu muhanda bakaguma iwabo bagera ku bihumbi bitatu.
Umuyobozi w’iki kigo, Fred Mufulukye ati “Muri abo 84% bagumye mu miryango basubira no mu ishuri, abangana na 7.7% baraza bagasubirayo.”
Yongera kwibutsa abana gucika ku muco wo kuba mu muhanda kuko nta cyiza kihaba uretse kuhavana ingeso mbi, asaba abayobozi mu nzego zibanze kujya bamenya impamvu abana bava mu ishuri, kugira ngo ibi bibazo bijye bikurikiranwa hakiri kare.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali nabwo bwijeje uyu muryango gukomeza gufatanya nawo muri iyi gahunda biyemeje.
James Habimana
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru