AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Abaminisitiri b’uburinganire ba Afurika yo hagati bemeje politiki y’uburinganire

Yanditswe Jun, 29 2019 09:58 AM | 6,026 Views



Kuri uyu wa Gatanu, abaminisitiri bashinzwe uburinganire n'iterambere ry'umuryango mu bihugu bigize umuryango w'ubukungu muri Afurika yo hagati (Economic Community of central Africa States), bemereje i Kigali politiki y'uburinganire mu bihugu bigize uyu muryango ndetse na gahunda y'ibikorwa yayo. 

Aba baminisitiri  bavuga ko guhuza politiki y'ihame ry'uburinganire muri uyu muryango  ndetse no gutanga ubumenyi buhagije by'umwihariko ku bagore; ari bimwe mu byatuma ihame ry'uburinganire ribasha kugerwaho.

Ishami ry'umuryango w'abibumbye rya ku buzima rivuga ko ku isi nibura umugore 1 kuri 3 aba yarakorewe ihohoterwa mu buzima bwe.

Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango mu Rwanda Ambasaderi Solina Nyirahabimana avuga ko n’ubwo hari impamvu nyinshi zitera iri hohoterwa, kuba buri gihugu gisa n'aho gikoresha politiki yacyo bwite ngo biri mu bituma ihame ry'uburinganire ritagerwaho uko bikwiye.

Yagize ati “Hari ubwo umuntu yicara wenyine akagira ngo ibintu biragenda cyangwa n’ubwo bitagenda akabyihererana. Ariko iyo muhurije hamwe mu kagereranya igihugu ku kindi bituma ureba intambwe yatewe n'ibindi bihugu ukavuga uti nanjye nshobora kwigira  kuri iki nkatera intabwe kuko mfite uwo ndeberaho. Bizatuma abantu bahererakanya ubunararibonye bafite mu guteza imbere ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye mu gihugu runaka.”

                     Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango mu Rwanda Ambasaderi Solina Nyirahabimana 

Minisitiri w'Umuryango, Abagore n'Abana muri Tchad, Djalal Khalil Ardjoun, ashimangira ngo ikibazo cy'umuco, kudahabwa ubumenyi buhagije ku bagore biri mu bidindiza ihame ry'uburinganire; ariko akanashima bimwe mu bihugu bimaze gutera intambwe yabera urugero ibindi bihugu.

Yagize ati “Urugero duhora dutanga ni Igihugu cyanyu, u Rwanda. N'ubwo haba hari imbogamizi zaba zigihari, u Rwanda ruhora ari intangarugero muri Afurika no ku rwego rw'isi. Gusa nanone no mu bindi bihugu hari intambwe yatewe ariko bitaratera imbere, ariko nabyo ntitwabyiyibagiza, gusa tugomba gushyiramo imbaraga tugahuza za politiki zacu ku ihame ry'uburinganire.”

Guhura kw'abaministre bashinzwe umuryango muri Afurika yo hagati no kwemeza politiki y'uburinganire muri aka karere, bije bikurikira amasezerano abakuru b'ibihugu bemereje i Brazzaville muri Kongo tariki 27 Mutarama 2004 aho biyemeje gukorera hamwe nk'akarere hagamijwe kuzamura politiki y'ihame ry'uburinganire ihuriweho.


Inkuru ya Jean Claude Mutuyeyezu




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira