AGEZWEHO

  • RIB yafunze abantu 39 bakurikiranweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Diego Aponte uyobora Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubwikorezi bwo mu mazi yasuye Urwibutso rwa Kigali – Soma inkuru...

Abaminisitiri 5 mu ruzinduko mu Ntara y'Amajyaruguru

Yanditswe Jan, 14 2020 09:39 AM | 1,433 Views



Leta y'u Rwanda ivuga ko ishyize imbaraga mu kongera ibikorwaremezo no kunoza  serivisi zikenerwa n'abaturiye imipaka, mu rwego rwo kurushaho kuzamura iterambere ryabo.

Ni mu gihe kuri uyu wa Mbere abaminisitiri batanu muri Guverinoma n’abandi bayobozi mu nzego zinyuranye batangiye gusura ibikorwa binyuranye byo mu Ntara y’Amajyaruguru kugira ngo barebe aho bigeze biteza imbere imibereho y’abaturage.

Abaturiye imipaka ihana imbibi na  bishimira ibikorwaremezo bamaze kugezwaho na Leta birimo amavuriro, amasoko,amazi,amashanyarazi,imihanda ya kaburimbo ndetse n'imidugudu y'icyitegererezo.

Mu ruzinduko rw'akazi rw'iminsi 2 mu Ntara y’Amajyaruguru abaminisitiri 5 barimo Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Prof Shyaka Anastase, Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu, General Patrick Nyamvumba, Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda Soraya  Hakuziyaremye, Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugene, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'ubuzima  ushinzwe ubuvuzi rusange, Dr Patrick Ndimubanzi n'abayobozi mu zindi nzego zirimo n’iz'umutekano basuye ibikorwaremezo bitandukanye birimo inyubako ziri ku mupaka wa Gatuna, ndetse n'isoko ryubakiwe abaturiye imirenge ikora kuri uyu mupaka,Ikigo nderabuzima cya Rubaya n'icya Mulindi ndetse n'amavuriro mato (poste de sante) byose byo mu Karere ka Gicumbi; bakaba Basanze ibi bikorwa byarahinduye ubuzima bw'abaturage.

Umuyobozi w'Ikigo Nderabuzima cya Mulindi Nzanzu Ngarambe Claude yagaragarije aba bayobozi ko bifuza ko iki kigo nderabuzima cyakwagurwa kugira ngo abaturage babone serivisi zinoze ku rushaho.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu Prof SHYAKA Anastase yavuze ko Leta y'u Rwanda ishyize imbaraga mukongera ibi bikorwaremezo no kunoza ibyamaze kubakwa kugira ngo serivizI zose zikenerwa n'aba baturiye imipaka zibagereho zihuse.

Uru ruzinduko rw'akazi kuri aba bayobozi, barutangiriye mu Karere ka Gicumbi, kuri uyu wa Kabiri  bakazarukomereza mu ka Burera, aho na ho bazasura abaturage n'ibikorwaremezo byubatswe ku mupaka wa Burera.


Jean Paul TURATSINZE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Rubavu: Uko hahanzwe imishinga ikomeje gufasha mu iterambere ry'abarokotse

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igih

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa,

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)

Ibyihariye kuri Dr Jean Baptiste Habyarimana wazize kurwanya umugambi wa Jenosid

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yakiriye Minisitiri w'Ibikorwaremezo m

Guverineri Mugabowagahunde yasabye Abayisilamu gukomeza kwitabira ibikorwa byo #