AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

Abakuze baratungwa agatoki ko kutitabira kwikebesha

Yanditswe Aug, 11 2020 11:52 AM | 71,572 Views



Abagabo bakuze baratungwa agatoki kutitabira gahunda yo gukebwa ugereranije n'abahungu bato, kandi nyamara ngo ishobora kurinda kwandura Virus itera SIDA ku kigero cya 60%.

Ku kigonderabuzima cya Butamwa kiri mu   Murenge wa Mageragere, w'Akarere ka Nyarugenge, ni hamwe mu hakorerwa ubukangurambaga bwihariye bugamije gukeba abana cyangwa abagabo bagiye bacikanwa na gahunda zo gukebwa, benshi bazi nko gusiramura. Mu gihe cy'ukwezi kuri iki kigo nderabuzima hamaze gusiramurwa abarenga 2500.

Bamwe mu bitabiriye iyi gahunda bafite imyaka 22 y'amavuko bishimira kuba bahawe iyi servisi yo nta kiguzi.

Dusabe Issa ni umwe mu batanga iyi serivisi. Avuga ko abayihawe basabwa kwitwararika kugira ngo bitabagiraho ingaruka.

Agnes Mukandahiro ukora mu bijyanye no gukeba kuri polyclinique Saint Jean avuga ko gusiramura umwana muto nta ngaruka bimugiraho kandi biba byiza guhabwa iyi servisi mu gihe akiri muto.

Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima kivuga ko guhera mu kwezi kwa 6 uyu mwaka abagabo ibihumbi 35 ari bo bamaze gukebwa muri gahunda yihariye yo muri uyu mwaka wa 2020.

Ni igikorwa kiri gukorerwa mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu ntara hagendewe ku hagaragaye umubare munini w'abakeneye guhabwa iyi servisi kdi bakayihabwa mu gihe gito.

Umukozi ushinzwe gahunda yo kwikebesha muri RBC Nikokeza Arlette avuga ko gukebwa ari bumwe mu buryo bwo kwirinda Virus itera SIDA ku gipimo cya 60% n'izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse na za cancers zitandukanye haba ku mugabo no ku mugore. Gusa bamwe mu bagabo ngo baracyatinya mu kwitabira iyi gahunda.

Ati “Kwikebesha ntabwo byari mu muco w'abanyarwanda, ni yo mpamvu abagabo benshi bitinya bakumva ko ari iby'abana bakibyiruka, bakumva bitabareba. Usanga 70% by'abitabira iyo  gahunda ari abana bari munsi y'imyaka 20 y'amavuko, abakuze bo ubwitabire buracyayri hasi. dukomeza kubigisha tubabwira ko bafite ibyago byo kwandura izo ndwara mu gihe batikebesheje.”

Ikigo RBC kivuga ko mu bukangurambaga buzageza mu kwezi kwa  9, hateganijwe gukebwa abagabo barenga ibihumbi 65.

Mu mwaka ushize wa 2019 hikebesheje abantu bagera ku bihumbi 349. Kugeza ubu mu Rwanda , uburyo buri gukoreshwa mu gukeba ni ukubaga, mu gihe mbere hakoreshwaga n'uburyo bw'impeta. Kuva mwaka wa 2009 iyi gahunda yatangira gukorerwa ku mavuriro  hirya no hino mu gihugu, RBC ivuga 39,9%  by'abagabo bo mu Rwanda ari bo bamaze gukebwa.

Carine UMUTONI



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize