AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abakuru b'ibihugu na za guverinoma 35 bategerejwe mu nama ya CHOGM

Yanditswe Jun, 17 2022 19:17 PM | 199,595 Views



Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yatangaje ko abakuru b'ibihugu na za guverinoma 35 aribo bategerejwe mu nama y’abakuru bibihugu na za Guverinoma bigize umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza izwi nka CHOGM, izaba mu cyumweru gitaha.

Mu kiganiro n'abanyamakuru kibanze kuri iyi nama ya CHOGM, minisiteri y'ububanyi n'amahanga yashimangiye ko ibintu byose biri ku murongo mu kwakira iyi nama ikomeye izitabirwa n’abantu bagera ku bihumbi 5,nk'uko byasobanuwe n'umunyamabanga wa Leta muri iyi minisiteri, Prof Nshuti  Manasseh.

Iyi nama ibaye yarabanje gusubikwa inshuro 2 zose kubera icyorezo cya Covid19 cyari cyugarije isi, gusa ubu cyagabanyije ubukana hirya no hino. Umunyamabanga wa Leta minisiteri y’ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse avuga ko hashyizweho ingamba zikomeye zo kurinda abazitabira iyi nama.

Ni inama izabera mu Mujyi wa Kigali, umuyobozi w'Umujyi, Pudence Rubingisa asaba abaturage gukomeza ibikorwa byaybo kandi bagatanga serivisi nziza kubazabagana.

Mu gihe serivisi za hoteli ari zimwe mu zo abazitabira iyi nama bazakenera cyane, Umuyobozi wungirije w'urwego rushinzwe iterambere RDB, Niyonkuru Zephanie nawe yagaragaje ko urwego rw’amahoteli rwateguwe bihagije.

Minisiteri y'ububanyi n’amahanga ivuga ko iyi nama izafasha cyane u Rwanda ariko kandi n'ibihugu byose muri rusange.

Muri iyi nama ya CHOGM hanateganyijwe ihuriro ry’urubyiruko rwo mu bihugu bigize commonwealth, ihuriro ry’abagore, ry’abacuruzi, Iry'imiryango itari iya leta Peoples Forum ndetse n'ibindi bikorwa by'imyidagaduro nk’ibitaramo by’umuziki n’imikino itandukanye.

Fiston Felix Habineza



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage