Yanditswe Jun, 20 2022 18:47 PM | 126,671 Views
Abakuru b’ibihugu bya EAC banzuye ko imvugo
n’imbwirwaruhame zibiba urwango, n’ibindi bikorwa by’ubugizi bwa nabi biganisha
kuri Jenoside bigaragara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
bihagarara.
Uyu ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu biganiro byahurije mu muhezo abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa EAC kuri uyu wa mbere i Nairobi muri Kenya.
Imyanzuro y’ibi biganiro irimo ko ibihugu bigize EAC bitanga umusanzu mu bikorwa by’ubwiyunge n'amahoro arambye muri RDC kandi bagatahiriza umugozi umwe, mu gushaka igisubizo cyihuse kandi kirambye, cyane cyane mu majyaruguru ya Kivu no mu Majyepfo kimwe no mu Ntara za Ituri.
Abakuru b'ibihugu basabye ko imirwano ikomeje muri RDC ihita ihagarara ako kanya, kandi ibikorwa byo guhagarika imirwano bigomba guhita bitangira, n’abasirikare bagahita bava mu birindiro.
Aba bayobozi basanze hakwiye inzira za politiki kugira ngo abaturage ba DRC bumve bafite umutekano n’ituze, no gukomeza ibikorwa byabo by’imibereho myiza.
Abakuru b’ibihugu basabye ko muri uru rugendo rwo kugarura amahoro, hakwiye kubahirizwa ibikubiye mu Itegeko Nshinga rya DRC kandi bagashyira imbaraga mu guharanira igihugu cyunze ubumwe kandi gifite umutekano.
Muri rusange ibi biganiro byitabiriwe n’abakuru b’ibihugu barimo Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa DRC, Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Salva Kiir Mayardit wa Sudan y’Epfo.
Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yahagarariwe na Ambasaderi w’igihugu cye muri Kenya, John Stephen Simbachawene.
PAUL RUTIKANGA
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru