Yanditswe Jan, 09 2022 17:19 PM | 14,852 Views
Abakuriye
inzego z’umutekano muri Mozambique bahuriye i Kigali n’abakuriye inzego
z’umutekano z’u Rwanda, basuzuma ibimazerwaho mu kurwanya iterabwoba mu ntara
ya Cabo Delagado bemeranya ko bagiye
gukomeza gushimangira ubufatanye.
Hashize amezi
6 ingabo na Polisi y’u Rwanda zoherejwe kurwanya ibikorwa by’iterabwoba, mu Ntara ya Carbo Delgado mu Majyaruguru
ya Mozambique.
Ibimaze kugerwaho n’inzego z’umutekano z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique, ngo ni ibyo kwishimirwa nk'uko bitangazwa n’umugaba Mukuru w’ingabo z’iki gihugu, Admiral Joaquim Mangrasse .
Yagize ati "Impamvu y'uruzinduko rwacu mu Rwanda ni ukuganira ku ntambwe imaze
guterwa mu guhashya imitwe y'iterabwoba muri Cabo Delgado, twaganiriye
ku byakozwe n'ibitegerejwe mu bihe biri imbere. Turifuza kandi kugaragaza
ubwitange bw'ingabo z'u Rwanda mu guhashya iterabwoba mu gihugu cyacu ku buryo ibi
bigaragarira mu buryo abaturage bacu batangiye kwiyubaka ndetse n'ubuzima burimo
gusubira mu buryo."
Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen. Jean Bosco Kazura avuga ko ibiganiro byahuje intumwa z’ibihugu byombi kuri iki cyumweru ari umwanya wo gusuzuma ibimaze kugerwaho no gufata ingamba z’ibindi bizakorwa mu gihe kiri imbere..
"Ni ibyishimo kubona twongeye kubakirira muri iki cyumba aho nanone mu
mezi nk'aya mu mpera z'umwaka ushize twicaye tugategura urugamba rwo guhashya
iriya mitwe, tukaba twishimiye kuba ariho twicaye tuvuga ko twageze kuri byinshi
muri uru rugamba ndetse no kuganira kubyo twakomeza gufatanya. Hari byinshi
tumaze kugeraho kubera ubufatanye bwacu ndetse uyu munsi ni andi mahirwe yo
kureba ibyo twagezeho n'ibyo duteganya gukora byinshi twageraho."
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Col Ronald Rwivanga avuga ko mu bikorwa bizibandwaho harimo kubaka ubushobozi bw’inzego z’umutekano mu buryo burambye.
Uretse abagaba bakuru b’ingabo, ibiganiro byahuje intumwa za Mozambique n’iz’u Rwanda byitabiriwe n’abayobozi ba Polisi, Bernardo Raphael uyobora Polisi ya Mozambique n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, CGP Dan Munyuza.
Muri Nyakanga 2021 nibwo u Rwanda rwohereje ingabo na Polisi muri Mozambique ku busabe bw’icyo gihugu, nyuma y’amezi 6 ashize inzego z’umutekano z’ibihugu byombi zimaze kwirukana ibyihebe mu birindiro bikuru byabyo hakaba hakurikiyeho ibikorwa byo gukomeza kugarura abaturage mu byabo.
Uretse u Rwanda, ibihugu bihuriye muryango wa Afurika y’Amajyepfo SADC nabyo byohereje ingabo muri Mozambique, nazo zikaba zifite ibice zishinzwe kubungabungamo umutekano.
Bosco Kwizera
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru