AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Inteko rusange ya FIFA mu mboni z'abakurikiranira hafi ibijyanye n’umupira w’amaguru

Yanditswe Mar, 13 2023 19:29 PM | 66,207 Views



Abakurikiranira hafi ibijyanye n’umupira w’amaguru, bavuga ko kuba muri iki Cyumweru u Rwanda rwakira Inteko rusange ya 73 y'impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku isi, FIFA ari umwanya mwiza mu kurebera hamwe icyateza imbere umupira w’amaguru.

Mu murwa mukuru w'u Rwanda, Kigali, ahabereye inama ya Komite Nyobozi ya FIFA mu mwaka wa 2018, ni naho hagiye kubera Inteko rusange ya 73 y'impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku Isi, FIFA. 

Inteko rusange nirwo rwego rukuru mu birebana n'amategeko.

Gasingwa Michel, Komiseri w’umupira w’amaguru muri Afurika na Frank Romeo Kabera, umusesenguzi muri siporo, bavuga ko ari iby’agaciro kuba u Rwanda rugiye kwakira iyi nama.

Bimwe mu birebwa kugira ngo igihugu cyemerwe kwakira iyi nama harimo umutekano igihugu gifite, hotel gifite, iterambere mu bijyanye n’itumanaho ku buryo abantu batazagira ikibazo mu gihe bari aho, ni uburyo bwiza bwo kugaragara ku igihugu.

Inteko rusange ya FIFA yitabirwa n'ibihugu 211 binyamuryango bya FIFA, buri gihugu kikaba gihagararirwa n'abantu 3. Iterana buri mwaka kuva mu 1998, mbere y’icyo gihe yateranaga rimwe mu myaka 2.

Izigera kuri 11 nizo kugeza ubu zimaze gutorerwamo Perezida wa FIFA. 

Muri iyi nteko ya 73 izabera hano i Kigali biteganijwe ko hazatorerwamo Perezida wa FIFA.

Tariki ya 16 Ugushyingo 2022 yari itariki ya nyuma yo gutanga kandidatire z'abifuza kuyobora FIFA, yageze hari kanditatire imwe gusa ya Gianni Infantino w'imyaka 52 wifuza gukomeza kuyobora FIFA muri manda ya 3 y’imyaka 4.

Mu bazitabira inteko rusange ya FIFA harimo abayobozi mu nzego z’umupira w’amaguru ku isi ndetse n’ibihangange byigeze guconga ruhago.


Carine Umutoni



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira