Yanditswe Mar, 13 2023 19:29 PM | 65,959 Views
Abakurikiranira hafi ibijyanye n’umupira w’amaguru, bavuga ko kuba muri iki Cyumweru u Rwanda rwakira Inteko rusange ya 73 y'impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku isi, FIFA ari umwanya mwiza mu kurebera hamwe icyateza imbere umupira w’amaguru.
Mu murwa mukuru w'u Rwanda, Kigali, ahabereye inama ya Komite Nyobozi ya FIFA mu mwaka wa 2018, ni naho hagiye kubera Inteko rusange ya 73 y'impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku Isi, FIFA.
Inteko rusange nirwo rwego rukuru mu birebana n'amategeko.
Gasingwa Michel, Komiseri w’umupira w’amaguru muri Afurika na Frank Romeo Kabera, umusesenguzi muri siporo, bavuga ko ari iby’agaciro kuba u Rwanda rugiye kwakira iyi nama.
Bimwe mu birebwa kugira ngo igihugu cyemerwe kwakira iyi nama harimo umutekano igihugu gifite, hotel gifite, iterambere mu bijyanye n’itumanaho ku buryo abantu batazagira ikibazo mu gihe bari aho, ni uburyo bwiza bwo kugaragara ku igihugu.
Inteko rusange ya FIFA yitabirwa n'ibihugu 211 binyamuryango bya FIFA, buri gihugu kikaba gihagararirwa n'abantu 3. Iterana buri mwaka kuva mu 1998, mbere y’icyo gihe yateranaga rimwe mu myaka 2.
Izigera kuri 11 nizo kugeza ubu zimaze gutorerwamo Perezida wa FIFA.
Muri iyi nteko ya 73 izabera hano i Kigali biteganijwe ko hazatorerwamo Perezida wa FIFA.
Tariki ya 16 Ugushyingo 2022 yari itariki ya nyuma yo gutanga kandidatire z'abifuza kuyobora FIFA, yageze hari kanditatire imwe gusa ya Gianni Infantino w'imyaka 52 wifuza gukomeza kuyobora FIFA muri manda ya 3 y’imyaka 4.
Mu bazitabira inteko rusange ya FIFA harimo abayobozi mu nzego z’umupira w’amaguru ku isi ndetse n’ibihangange byigeze guconga ruhago.
Kubura abashoramari banini byadindije umushinga wa Gira Iwawe - BRD
2 hours
Soma inkuru
Rusizi: Kuba drone zitahagera bidindiza serivisi z'ubuzima n'ubworozi
Jun 08, 2023
Soma inkuru
Musanze: Abaturage 26 borojwe inka n'Itorero ADEPR - Amafoto
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Abasenateri batangiye gusura uturere bareba uko abaturage bakemurirwa ibibazo
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Abayobozi batandukanye barimo gusura uruganda rutunganya amazi rwa Nzove
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Imyaka isaga 4 irashize isoko mpuzamipaka rya Cyanika ridakorerwamo
Jun 05, 2023
Soma inkuru
Ubuhamya bw’ababaye kwa Gisimba uherutse kwitaba Imana
Jun 05, 2023
Soma inkuru
Abatuye muri Kigali basabye ko hakwihutishwa imirimo yo kwagura uruganda rw’amazi rwa Nzove
...
Jun 05, 2023
Soma inkuru