Yanditswe Jan, 22 2020 17:17 PM | 3,374 Views
Abakristu gatolika ba paruwasi ya Gikondo biyuzurije kiliziya ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 1600 bakaba barayitanzeho amafranga arenga 1/2 cy’ayo yatwaye.
Arikepisikopi wa Kigali, Mgr Antoine Kambanda afata iki gikorwa nk’ikimenyetso cy'umuryango w'abakristu ushyize hamwe.
Ni kiliziya yitiriwe mutagatifu Visenti Palotti, yatwaye ingengo y'imari isaga miliyoni 700 z'amafaranga y'u Rwanda. Uruhare runini ni urw'abakristu, kuko batanze arenga miliyoni 400 binyuze muri gahunda bise itafari rya buri kwezi.
Abakristu bemeza ko iki ari ikimenyetso cy'uko bashobora kwigira.
Murenzi Vincent ati « Uyu munsi kiliziya yubatse kuri bene yo, kandi bikagaragaza ko n'ibyo abantu bagiramo uruhare baba bazagira n'uruhare kugira ngo birambe. Ariko kandi ikindi gikomeye, tuba twizihiza ibyo Imana idukorera. »
Arikiyepisikopi wa Kigali, Mgr Antoine Kambanda wayoboye ibirori byo gutaha iyi kiliziya, yemeza ko ari ikimenyetso cy’uko abakristu bashyize hamwe.
Yagize ati « Ubutumwa bw'ingenzi ni uko kiliziya y'inyubako ni ikimenyetso cya kiliziya nzima umuryango w'abakristu, ushyize hamwe mu rukundo n'ubuvandimwe, kandi ukomeye ku buryo ushobora gukora ibikorwa by'indashyikirwa nk'ibi ngibi. »
Urwego rw'igihugu rw'imiyoborere RGB rushima iki gikorwa kuko gihura na gahunda ya lLta, kandi kigatoza abaturage gufatanya.
Umuyobozi ushinzwe imiryango itari iya Leta muri RGB, Justus Kangwagye ati « Abanyarwanda iyo bishyize hamwe, iyo biyemeje nta kibananira. Urusengero urabona rwatwaye hafi miliyari, kandi ikigaragara ni uburyo rwubatse neza, rwubahiriza igishushanyo mbonera, kandi rwubahiriza na bimwe by'ibanze, umutekano w'abarusengeramo. »
Iyi kiliziya nshya ya
paruwasi ya Gikondo ifite ubushibozi bwo kwakira abakristu 1600, mu gihe iyari
isanzwe yakiraga 800 gusa. Abakristu bemeza ko uko umuntu yifuza gutura heza,
ari nako akwiye guharanira gusengera heza.
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru