Yanditswe Jul, 22 2021 12:09 PM | 30,996 Views
Bamwe
mu bakozi b'uruganda rw'icyayi rwa Pfunda mu karere ka Rubavu n'abakorana narwo
bibumbiye muri koperative COOTP, bavuze ko bishimira ko bongerewe imishahara, ariko
bagasaba ko gahunda yo kubaha amasezerano yanditswe yihutishwa.
Ku ruhande rumwe hari abakozi b'uruganda bavuga ko batangiye guhembwa umushahara mushya aho bavuye ku 1100 Ku munsi bakaba basigaye babona 1550, ariko abenshi muri aba bakozi ntibarahabwa amasezerano yanditse nk'uko ubuyobozi bw'uru ruganda rwari rwabibasezeranije.
Ni nyuma y'aho muri Gicurasi uyu mwaka, abakozi babarirwa muri 250 b'uru ruganda, bahagaritse akazi kubera ibibazo byarimo kutagira amasezerano y’akazi n’umushahara bavugaga ko ari muke. Icyo gihe bifuzaga ko umushahara wava ku 1100 ku munsi, ukagera ku bihumbi bibiri ku munsi.
Umukozi ushinzwe kongera umusaruro muri uru ruganda rw'icyayi rwa Pfunda, Nyirurugo Come de Gaulle avuga ko hari ibyabanje kunozwa muri gahunda yo guha aba bakozi amasezerano yanditse, ariko abujuje ibisabwa bose ngo bazayahabwa, kandi uzayabona nyuma nta gihombo bizamuteza kuko azaba afite agaciro kangana kuri bose.
Iyi gahunda irareba abakozi bagera muri 250 Ku basaga 1900 uru ruganda rw'icyayi rwa Pfunda rukoresha, kuko aribo bari basabye guhabwa amasezerano ntibakomeze gukora mu buryo bwa Nyakabyizi.
Gusa hari abandi bakozi basaga 130 biganjemo abakora mu mirima y'icyayi cya koperative COOTP, bavuga ko bacikanwe n'amahirwe yahawe bagenzi babo bakora akazi kamwe bagasaba ko nabo bakemurirwa icyo kibazo.
Ubuyobozi bwa koperative COOTP bwavuze ko abo bahinzi nabo batekerejweho, cyakora amafaranga 450 bagenzi babo bongejwe bo bazatangira kuyabona ku mushahara w'uku kwezi kugana kumusozo.
Jean Paul Maniraho
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Leta yatangiye kubarura inyubako zayo zidakorerwamo kugira ngo zibyazwe umusaruro
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Asaga miliyari 417 Frw yashyizwe muri gahunda zo gufasha abarokotse Jenoside mu myaka 30
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Haba hari umuti urambye wa gatanya zishingiye ku mitungo?
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abanyeshuri n’abarimu ba Kaminuza ya Stanford
Mar 26, 2024
Soma inkuru