Yanditswe Apr, 23 2018 20:04 PM | 29,441 Views
Imibare iragaragaza ko ingengo y'imari mu bihugu byinshi bya Afrika
igiterwa inkunga n'amahanga ku buryo impuzandengo y'uruhare rw'ibihugu hafi ya
byose kuri uyu mugabane mu ngengo y'imari rutarenga 40%. Amahugurwa y'abakozi
b'ibigo by'imisoro n'amahoro mu bihugu bya Afrika y'iburengerazuba arimo kubera
i Kigali arigira hamwe uburyo ibi bigo byagira uruhare mu kuzamura icyo gipimo.
Inzobere mu bukungu bose baturutse mu bihugu byo muri Afrika y'iburengerazuba,
hakiyongeraho abakozi mu mu kigo cy'imisoro n'amahoro mu Rwanda cyakiriye aya
mahugurwa, bemeza ko ibihugu by'Afruka bikeneye kongera ingufu kugira ngo
uruhare rw'imisoro mu ngengo rugaragare mu buryo bufatika.
Caroline Mutayabarwa ushinzwe amahugurwa mu ihuriro nyafrika rishinzwe imisoro(African tax Administration Forum-ATAF), asanga abanyafrika bakwiye kuzamura igipimo cy'ingengo y'imari ituruka imbere mu bihugu kuko ikiri hasi mu bihugu byinshi. Ati, "umubare munini w'ibihugu bya Afrika bigira uruhare nk'urwa 40-50% mu ngengo y'imari yabyo: ni bike cyane bibigeraho 100%. Igice kinini nka 50-60% byivira hanze, dukeneye kuva muri ibyo, byashoboka ko twihaza ku ngengo y'imari...yego hari iterambere tutarageraho ridusaba amafaranga menshi nko kubaka amashuri, imihanda, ibitaro n'ibindi ariko uko igihe kizagera tubashe kwihaza ku ngengo y'imari 100%"
Komiseri mukuru wungirije w'ikigo cy'igihugu cy'imisoro n'amahoro Ruganintwari Pascal kuri we ngo n'ubwo ibipimo by'ingano y'uruhare rw'imisoro mu ngengo y'imari y'umwaka utaha bitaragaragazwa ngo hari ibimenyetso ko bizakomeza kwiyongera akurikije uko uyu mwaka w'ingengo y'imari uhagaze. Yagize ati, "umusoro ubwawo ufite uruhare rwa 57% mu ngengo y'imari, uyu mwaka nabwo twatangiye kubikoraho turi gukora ubusesenguzi ntituratanga imibare ku buryo buri officiel kandi nk'uko bisanzwe tuba twiha intego iruse iyo turiho ubungubu."
Bamwe bitabiriye aya mahugurwa bahuriza ku kuba igihe kigeze ngo abanyafrika ubwabo bagire uruhare runini mu ngengo y'imari ituruka imbere mu bihugu byabo bityo, ibyo uyu mugabane wifuza ibigerweho kuku ubukungu buhari.
Amahugurwa y'akarere ka Afrika y'iburengerazuba yiganjemo abavuga ururimi rw'igifaransa birimo Senegal, Benin, Togo, Burkina Faso n'u Rwanda rwayakiriye, mu gihe mu kwezi kwa 6 abazahugurwa ari abavuga icyongereza. Nubwo icyicaro cy'ihuriro nyafrika rishinzwe imisoro kiri muri Afrika, aya mahugurwa azajya abera mu Rwanda akagirwamo uruhare n'ikigo cy'imisoro n'amahoro hagamijwe ku gusangiza ubumenyi ibindi bihugu bya Afrika kuri politiki yo gukusanya imisoro n'amahoro.
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru