Yanditswe Oct, 22 2019 15:30 PM | 9,096 Views
Abakoresha umuhanda unyura mu Pariki y’Igihugu ya Nyungwe bava cyangwa berekeza mu Karere ka Rusizi barishimira ko bashobora kugenda bavugira kuri telefoni zabo abandi bakagenda bimara irungu bakoresha interineti mu gihe bari mu rugendo.
Ibi ngo babikesha iminara y'itumanaho yakwirakwijwe muri iri shyamba byatumye hirya no hino uhasanga ihuzanzira (network). Ni mu gihe mbere umuntu yaryinjiragamo akarisohokamo adakoresheje telefoni, bikica zimwe muri gahunda abagenzi babaga bafite.
Mu rugendo rureshya
n'isaha irenga rukorwa kugira ngo umuntu abe nibura asohotse mu ishyamba rya
Nyungwe, abarigendamo bavuga ko bitaboroheraga gukoresha telefoni zigendanwa.
Hari abavuga ko hari ubwo imodoka yabagezaga aho abagenzi bahagarara, bikaba ngombwa ko baharara kubera kubura uko bahamagara moto ndetse n'imizigo yabo ikangirika.
Muri iri shyamba kandi iyo umushoferi yahuraga n'ikibazo imodoka igapfiramo byasabaga ko aparika agatega indi modoka akajya gushaka uko atelefona arisohotsemo.
Cyakora ubu ngo nta modoka zikigira ibibazo byo gutinda gutabarwa, bitewe n'uko henshi kuri iyi nzira usanga hari ihuzanzira.
Uretse kuba abaturage banyura mu ishyamba cyangwa baritegeramo imodoka basigaye bavugira kuri telefoni ku buryo bworoshye, abagenzi ntibakicwa n'irungu mu rugendo kuko bagenda bakoresha imbuga nkoranyambaga zo kuri interineti inzira yose.
Iyi minara iherutse gushyirwa muri iyi pariki yanatumye abakerarugendo bayisura na bo badahura n'imbogamizi z'itumanaho mu gihe bari muri iri shyamba, kuko na bo ubu babasha gukoresha telephoni zabo cyangwa imashini za mudasobwa mu itumanaho.
Uretse iri tumanaho ryamaze gukwirakwizwa muri iyi Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, ku muhanda wose uyinyuramo hamaze gushyirwamo amapoto y'amashanyarazi ndetse ubu amatara akaba yaramaze gushyirwa kuri aya mapoto, ku buryo mu gihe gito abazajya bahanyura nijoro hazaba hacanye.
Muri iri shyamba ubu harimo iminara y'itumanaho
Didier NDICUNGUYE
Kubura abashoramari banini byadindije umushinga wa Gira Iwawe - BRD
4 hours
Soma inkuru
Rusizi: Kuba drone zitahagera bidindiza serivisi z'ubuzima n'ubworozi
Jun 08, 2023
Soma inkuru
Musanze: Abaturage 26 borojwe inka n'Itorero ADEPR - Amafoto
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Abasenateri batangiye gusura uturere bareba uko abaturage bakemurirwa ibibazo
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Abayobozi batandukanye barimo gusura uruganda rutunganya amazi rwa Nzove
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Imyaka isaga 4 irashize isoko mpuzamipaka rya Cyanika ridakorerwamo
Jun 05, 2023
Soma inkuru
Ubuhamya bw’ababaye kwa Gisimba uherutse kwitaba Imana
Jun 05, 2023
Soma inkuru
Abatuye muri Kigali basabye ko hakwihutishwa imirimo yo kwagura uruganda rw’amazi rwa Nzove
...
Jun 05, 2023
Soma inkuru