AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abakoresha umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira barasaba ko kuwutunganya byihutishwa _ AMAFOTO

Yanditswe May, 05 2022 11:15 AM | 59,613 Views



Abakoresha umuhanda Muhanga- Ngororero-Mukamira wafunzwe n'inkango mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Gicurasi 2022, barasaba ko ibikorwa byo kuwutunganya byakwihutishwa ukongera ukaba nyabagendwa kuko wafunze ubuhahirane bw'utu turere n'imodoka zijyana ibicuruzwa i Goma.

Aba baturage bavuga ko hakongerwa imashini zikuramo ibitaka kuko bakurikije uko biri gukorwa nta cyizere bafite cy'uko uyu munsi uyu muhanda wokongera kuba nyabagendwa. Kuri ubu imashini imwe ikuramo ibitaka niyo iri gukora bakavuga ko ugereranyije n'ubwinshi bw'ibitaka, iyi mashini itabirangiza vuba.


Abafite ibinyabiziga byari bitwaye ibicuruzwa kugeza ubu baracyategereje ko ibitengu byafunze umuhanda byakurwamo.


Abacuruzi bavaga I Muhanga na Ngororero bajyanye ibicuruzwa i Goma Muri Congo n'abajyaga i Kigali bavuga ko bahuye n'igihombo gikomeye nyuma y'ibi biza.


Iyi nkangu kandi yasenyeye abaturage barindwi (7) bari bafite inzu z'ubucuruzi kuri uyu muhanda.


Robert Byiringiro



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage