Yanditswe Jun, 11 2021 10:38 AM | 68,055 Views
Bamwe mu bakoresha moto zikoresha
umuriro w’amashanyarazi, barasaba ko hakongerwa aho zishyirirwamo umuriro mu
rwego rwo kuborohereza gukora neza.
Kuva muri Kanama umwaka ushize, nibwo mu Rwanda hatangiye gukoreshwa moto zikoresha umuriro w’amashanyarazi mu mwanya wa lisansi.
Bamwe mu bakoresha izi moto bahamya ko zifite inyungu ugereranyije n’izo bari basanganywe, gusa bagasaba ko hakongerwa aho gusharija izi moto
Mu rwego rwo gufasha abatwara abagenzi kuri moto kubona izi moto ku bwinshi, ikigo Rwanda electric motor ku bufatanye n’Ikigo cy'Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije, REMA barimo guhindura moto zari zisanzwe zikoresha moteri, zigakoresha umuriro w’amashanyarazi.
Umuyobozi wa Rwanda electric motor, Donald Kabanda Rukotana asobanura ko hari inkunga izabafasha muri iyi gahunda.
Ati “Abaterankunga batera inkunga abamotari hanyuma twe tukabaha serivisi zo kubahindurira. Serivise tubaha zigura hagati y’amadorari 700 na 800 ayo niyo mafaranga umumotari ashobora kwishyura igihe tutabonye inkunga.”
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc avuga ko uyu mushinga wo guhindura moto ndetse n’imodoka ugamije kugabanya imyuka ihumanya ikirere.
Yagize ati ‘’Ni umushinga wo gushyira mu bikorwa ibyo perezida yemereye abanyarwanda, ibyo tuzafatanya n’abikorera ni ukongera aho gucaginga izi moto hakarenga hatatu hasanzweho.’’
Mu Rwanda habarurwa moto ibihumbi 46 zitwara abagenzi, uyu mushinga uzahera kuri moto ibihumbi 26 zikorera mu Mujyi wa Kigali
Mbabazi Dorothy
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru