AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abakoresha moto zikoresha amashanyarazi barasaba ko hakongerwa aho zishyirirwamo umuriro

Yanditswe Jun, 11 2021 10:38 AM | 68,055 Views



Bamwe mu bakoresha moto zikoresha umuriro w’amashanyarazi, barasaba ko hakongerwa aho zishyirirwamo umuriro mu rwego rwo kuborohereza gukora neza.

Kuva muri Kanama umwaka ushize, nibwo mu Rwanda hatangiye gukoreshwa moto zikoresha umuriro w’amashanyarazi mu mwanya wa lisansi.

Bamwe mu bakoresha izi moto bahamya ko zifite inyungu ugereranyije n’izo bari basanganywe, gusa bagasaba ko hakongerwa aho gusharija izi moto

Mu rwego rwo gufasha abatwara abagenzi kuri moto kubona izi moto ku bwinshi, ikigo Rwanda electric motor ku bufatanye n’Ikigo cy'Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije, REMA barimo guhindura moto zari zisanzwe zikoresha moteri, zigakoresha umuriro w’amashanyarazi.

Umuyobozi wa Rwanda electric motor, Donald Kabanda Rukotana asobanura ko hari inkunga izabafasha muri iyi gahunda.

Ati “Abaterankunga batera inkunga abamotari hanyuma twe tukabaha serivisi zo kubahindurira. Serivise tubaha zigura hagati y’amadorari 700 na 800 ayo niyo mafaranga umumotari ashobora kwishyura igihe tutabonye inkunga.”

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc avuga ko uyu mushinga wo guhindura moto ndetse n’imodoka ugamije kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

Yagize ati ‘’Ni umushinga wo gushyira mu bikorwa ibyo perezida yemereye abanyarwanda, ibyo tuzafatanya n’abikorera ni ukongera aho gucaginga izi moto hakarenga hatatu hasanzweho.’’

Mu Rwanda habarurwa moto ibihumbi 46 zitwara abagenzi, uyu mushinga uzahera kuri moto ibihumbi 26 zikorera mu Mujyi wa Kigali

Mbabazi Dorothy




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage