Yanditswe Mar, 22 2021 20:13 PM | 33,499 Views
Hirya no hino mu gihugu abakoresha Gaz mu mirimo yo guteka bakomeje kwinubira izamuka ry'ibiciro bya Gaz.
Urwego Ngenzuramikorere RURA rwo rwavuze ko ruri gukurikirana iki kibazo ndetse ko hari gutegurwa ibisubizo birambye.
Muri gahunda ya Leta y'imyaka 7 uhereye mu 2017, kimwe mu byashyizwe imbere ni ukubungabunga amashyamba hashakwa ibindi bicanwa.
Kugira ngo iyi gahunda igerweho Abanyarwanda bashishikarijwe kugabanya ikoreshwa ry'ibiti n'ibiyakomokaho.
Sosiyete y'u Rwanda ishinzwe ingufu REG ivuga ko ingamba zashyizwe mu kwegereza abaturarwanda ibindi bicanwa birimo gaz byatanze umusaruro.
Imibare n'ibitangazwa kuri iyi gahunda bisa n'ibitanga icyizere, ariko ku bayobotse gucana gaz si ko bimeze kuko babona bashobora kuzasubira ku makara niba ibiciro bya gaz bikomeje gutumbagira nk'uko byagaragaye muri aya mezi 3 ashize.
MUGABO Solange ati "Twari tumaze kuyimenyera ariko ubu yarahenze rwose, akaguraga 6 ubu nakaguze ibihumbi umunani njye mbona ari ikibazo gikomeye."
UWIMANA Jean ati "Njye nkoresha icupa ry'ibiro 12, mu mezi nk'atatu hiyongereyeho ibihumbi 3 cyangwa bitatu na magana atanu niba nibuka neza. nabonye biri kwiyongera mu buryo buteye ubwoba."
Nshimiyimana Philemon ati "Njyewe nkoresha akagaz gato, aho ngurira nakaguraga bitandatu ariko ubu nkagura 7. Ni ikibazo."
Abacuruza gaz bemeza iri zamuka rya gaz, ariko bakagaragaza kimwe mu bisubizo byaturuka mu rwego ngenzuramikorere RURA kikagena ibiciro nk'uko ruibikora ku bindi bikomoka kuri Peteroli.
Kaberuka Olivier, muyobozi wa Kigaki Gaz Ltd yagize ati "Iyo bigenzuwe biba byiza bikagabanya kurebana nabi hagati yacu n'abaguzi, kandi ntawakwirengagiza koko ko hari abacuruzi bari kubyungukiramo bashaka inyungu zabo bwite ndumva leta ibyinjiyemo bagashyiraho ibiciro ngenderwaho nkuko na za peteroli bigenda numva byarushaho kuba mu mucyo."
RURA ivuga iki kibazo ikizi kandi ko iri kwiga niba yatangira gushyiraho ibiciro bya gaz, gusa ngo leta ifite n'ibisubizo birambye........
RURA ivuga izamuka ry'ibiciro ryatewe nuko gaz yazamutse ku rwego mpuzamahanga aho toni imwe yaguraga amadorali 380 mu mpera zumwaka ushize, ubu toni imwe ikaba igeze ku madorali 595.
Mu kwezi kwa 12 umwaka ushize, mu Mujyi wa Kigali, gaz y'ibiro 6 yaguraga ibihumbi 6 ubu henshi iragura ibihumbi ibihumbi 7.500 cyangwa 8, na ho iy'ibiro 12 yaguraga bihumbi 12, ubu igura ibihumbi 15, mu gihe iyibiro 20 yari ku bihumbi 20, ubu igeze ku bihumbi 25.
Fiston Felix Habineza
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru