AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC – Soma inkuru...
  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...

Abakorera n’abatuye muri Kigali batewe impungenge n’ubwiyongere budasanzwe bwa Covid19

Yanditswe Jul, 04 2021 15:43 PM | 48,678 Views



Abakorera mu Mujyi wa Kigali n'abawutuyemo batangaje ko batewe impungenge z'ubwiyongere bukabije bw'icyorezo cya COVID19, ni mu gihe hari inyubako zitangirwamo serivise zirimo gutahurwa bene zo barenze ku mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo hakaba n'ababifatiwemo inshuro zirenze ebyiri.

Aba baturage b'ingeri zitandukanye bavuga ko gukerensa amabwiriza yo kwirinda kurwanya icyorezo cya COVID19 n'ahantu hahurira abantu benshi hafundanye, ariyo ntandaro y'ubwiyongere bukabije bw'icyorezo cya COVID19.

Kwizera Moussa utu i Nyamirambo yagize ati “Muri iki gihe nta muntu wagakwiye kurenga ku mabwiriza kuko icyorezo kiriho kirakomeye cyane kurusha mbere, buri wese akwiye gukurikiza amabwiriza yayarengaho bakamuhana by'intangarugero.”

Amabwiriza mashya yo kwirinda iki cyorezo insengero na kiliziya n'imisigiti birafunze, abayoboke b'amadini barimo gukurikira inyingisho ku ikoranabuhanga no mu binyamakuru.

Utubari turafunzwe ndetse na za restaurant zemerewe gutanga amafunguro abakiriya baticaye, cyakora ubuyobozi  bw'inzego buvuga ko bukomeje kugenzura niba byubahirizwa.

Mu karere ka Nyarugenge hamaze gufungwa inyubako zitandukanye ndetse benezo bagacibwa amande,  barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID19.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muhima, Murorunkwere Grace avuga ko igihangayikishije ari uko hari abafatirwa mu cyuho barimo n'abarimo gucuruza utubari bagafungirwa,bugacya bongeye kwica imiryango bagasubukura ubucuruzi.

Mu minsi itatu ikurikiranye y'ukwezi kwa Karindwi, imibare ya minisiteri y'ubuzima igaragaza ko hamaze kuboneka ubwandu bushya bw'icyorezo cya COVID19 2652.

Polisi y'u Rwanda itangaza ko itazakomeza kujenjekera abakomeje gufatirwa mu makosa yo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID19

Komiseri mukuru wa Polisi y'u Rwanda IGP Dan Munyuza yagize ati "Usanga hari abagiye gusurana mu ngo, abakoreshereje ibirori mu ngo kandi abo batubahirije amabwiriza yo kudasurana, bapimwa ugasanga muri bo hari abanduye, ikindi  ni aho usanga n'umuntu mu rugo rwe atazi niba yanduye akakira abashyitsi, ibindi ni abajya mu masoko ntibubahirize ya mabwiriza yo guhana intera, hari abandi bafatirwa mu mahoteli, restaurant mu masoko n'ahandi.”

Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente asaba banyarwanda kwirinda kujya ahahurira abantu benshi, kandi uwapimwe agasanga afite COVID19 akirinda kuva mu rugo.

Kuva icyorezo cya COVID19 cyagera mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo  bisaga miliyoni 1.6,  ibihumbi 40 bamaze ku cyandura kikaba kimaze guhitana ubuzima bw'abaturage basaga 460, abamaze gukingirwa ni basaga ibihumbi 390.

Jean Paul Turatsinze



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize