Yanditswe May, 25 2022 20:17 PM | 142,225 Views
Abakorera mu Rwanda ibicuruzwa binyuranye, bavuga ko kuri ubu bashishikajwe cyane no kunoza ibikorerwa mu gihugu kugirango bazabikundishe abazitabira inama mpuzamahanga ya CHOGM itegerejwe guteranira i Kigali mu byumweru 3 biri imbere.
Amabara y’ibendera ry’u Rwanda ndetse n’ijambo Rwanda, biragaragara henshi ku bicuruzwa byakorewe mu Rwanda byiganjemo cyane imyambaro, imitako yo kurimbisha umubiri nk’ibikomo, amaherena n’ibindi bikozwe mu masaro.
Ku babikora ndetse bakanabicuruza ngo ubu ni bumwe mu buryo bwo kumenyekanisha igihugu ku bashyitsi bategerejwe mu nama mpuzamahanga ya CHOGM itegerejwe mu byumweru 3 biri imbere.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa avuga ko ibikorerwa mu
Rwanda bizwi nka Made in Rwanda bifite uruhare rukomeye mu kumenyekanisha
igihugu kigiye no kwakira umubare munini w’abashyitsi mu gihe gito.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere, Dr. Usta Kaitesi
avuga ko abikorera muri rusange bafitiye igihugu akamaro kuko banatanga akazi
kuri benshi.
Ahazwi nka Car Free Zone mu Mujyi wa Kigali harimo kubera imurikabikorwa
ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Nyarugenge basaga 60, biganjemo
abatanga serivisi zitangwa mu nzego zibanze, serivisi z’ubuvuzi, imiti gakondo
ndetse nibyo bikorerwa mu gihugu birimo imyambaro, inkweto, imitako n’ibindi
bitandukanye.
Jane Mutoni
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru