Yanditswe Aug, 16 2019 09:13 AM | 7,401 Views
Bamwe mu bakorera zimwe mu nganda zo mu Rwanda, barasaba ko abakoresha babo bakubahiriza uburenganzira bwabo. Bimwe mu byo basaba ko byakubahirizwa ku ikubitiro harimo guteganyirizwa, kugabanyirizwa amasaha yo gukora cyangwa bagahemberwa ay’ikirenga bakoze n'ibindi bigenerwa umukozi.
Mu mwaka wa 2018 ni bwo Nzayisenga Jean Baptiste wakoraga mu ruganda rwa Jardin Meubles rukorera ibikoresho bitandukanye bya palasitiki mu Murenge wa Gahanga ho mu Karere ka Kicukiro yakaswe intoki eshatu n’imashini yakoreshaga. Nyuma yo kwivuza ibikomere yatewe n’imashini y’uruganda, byatumye atabasha gusubira mu kazi.
Nyuma y'impanuka y' akazi Nzayisenga yatunguwe anababazwa n’indishyi z’akababaro yahawe n’uruganda ugereranije n’ubumuga yasigaranye.
Yagize ati ''Barambwiye ngo indishyi y’akababaro yabonetse ngezeyo bampa ibihumbi 80 ndababwira nti se ko mumpaye amafaranga makeya barabwira ngo tuguhaye ayo ariko ntabwo tukwirukanye mu kazi ni bwo nahize njya guhiga akandi kazi none nafashwa kurenganurwa nkabona indishyi y’akababaro ikwiriye.''
Uruganda Jardin Meubles Nzayisenga Jean Baptiste yakoragamo; iyo urugezemo uhita ubona ko abakozi barwo badakora mu buryo bubungabunga umutekano wabo uhereye ku myambarire n’umwuka bahumeka.
Bagenzi be bakoranaga bavuga ko bafite impungenge ko nabo bashobora guhura n`impanuka nk'iyi''
Dushime Adelphine Larissa yagize ati ''Byaratubabaje cyane duhita twumva aka kazi tukanze tuhagirira impungenge kuko ibi bintu tuba duhumeka tubadufite impungenge z’ubuzima bwacu ikindi kintu tutishimira ni ikibazo cy’amasaha dukora.
Nizeyimana Claude we yagize ati ''Impumgenge zo zirahari kuba mu kazi se wambara kambambiri urumva ari byo n’iyo umushahara bareka kuwongera ariko bakadushyira mu bwishingizi. »
Uwitwa Hategekimana Ramazan we yunze mu rya bagenzi be agira ati ''Nta mukozi wa hano ugira agaciro imyaka itatu mpamaze nta masezerano y’akazi ngira naje bambwira ko bagiye kungerageza amezi atatu yashira bakanyongeza umushahara ujyanye n’agaciro kanjye. »
Inkuru mu mashusho
Arun Patil wasigariyeho umuyobozi w’uru ruganda iyo umubajije impamvu bafata abakozi muri ubu buryo we avuga ko abatambaye imyambaro y'akazi ari abashya,ndetse akavuga ko kubijyanye n'ubwishingizi nta kibazo abakozi bafite.
Ntakiyimana François Umuyobozi wa COTRAF ishami ry’inganda, ubwubatsi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ; avuga ko bagiye gukurikirana ibibazo biri muri uru ruganda no gukorera ubuvugizi Nzayisenga Jean Baptiste nk’uko basanzwe babikorera abandi.
Yagize ati ''Leta nikore uko ishoboye inoze amategeko ahana kuko amategeko y’umurimo usanga agenda yoroshywa ari na ko usanga uburenganzira bw’abakozi burushaho kugenda buba bukeya, kuva mu mwaka wa 2001 mu itegeko rigenga umurimo havugwaga ko Minisiteri y’umurimo igiye gushyiraho iteka rigenga umushahara fatizo kuva muri 2001 kugeza ubu muri 2019 iri teka rero ryagombye kuba ryaramaze kuba itegeko. RSSB na yo ni nshingano zayo kujya kureba niba abakozi bateganyirizwa abakoresha na bo nibagerageze bareke kwikunda.''
Ingingo ya 19 yo mu itegeko rigenga umurimo mu Rwanda rivuga ko iyo umukozi atateganyirijwe umukoresha we aba agomba kumwishyura indishyi zingana n’ibyo ikigo cy'igihugu cy’ubwiteganyirize cyari kumwishyura iyo aza kuba yarateganyirijwe.
Si mu nganda nk’izi gusa usanga ikibazo cyo kutubahiriza uburenganzira bw’abakozi; kuko hari n’ahandi usanga ibi bibazo nko mu dukiriro aho abahakorera na bo bavuga ko badateganyirizwa.
Butare Leonard
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru
Kk
Kkkkk Aug 16, 2019