Abakora mu rwego rw’inganda basabye gufashwa kugira ngo bahangane n’ibiva ku isoko mpuzamahanga biza bidahenze

AGEZWEHO

  • Abaturage bari baratinze kwikingiza Covid19 bavuze ko bagize impungenge zidafite ishingiro – Soma inkuru...
  • Abanyamuryango ba Koperative COPCOM barishimira icyemezo cy'urukiko rwahamije icyaha abanyereje umutungo wayo – Soma inkuru...

Abakora mu rwego rw’inganda basabye gufashwa kugira ngo bahangane n’ibiva ku isoko mpuzamahanga biza bidahenze

Yanditswe Dec, 13 2021 19:09 PM | 41,154 Views



Abakora mu rwego rw'inganda basanga rukeneye koroherezwa mu kubona amafaranga atuma hongerwa umusaruro mu bwiza no mu bwinshi, kugira ngo ibikorerwa mu nganda zo mu Rwanda bishobore guhangana ku isoko mpuzamahanga kandi bidahenze.

Urwego rw'inganda ni rumwe mu nzego zifatiye runini ubukungu bw'u Rwanda, kuko rwihariye17% by'umusaruro mbumbe w'igihugu. 

Hirya no hino mu gihugu inganda zikora ibintu bitandukanye zigenda ziyongera, aho ubu zikabakaba 800 zirimo into, iziciriritse n'inini, abazibonyemo akazi bazi neza akamaro ko kwegerezwa ibi bikorwa.

Hategekimana Laurent uwahawe akazi mu ruganda ati "Bifite akamaro kuko usibye no kumpa amafaranga hari byinshi niga nko gukoresha imashini  bikiyongera ku bundi bumenyi nakuye mu mashuri."

Umusaruro w’inganda mu mwaka w'ingengo y'imari warangiye tariki 30 Kamena 2021 wari ku gipimo cya 8.9% ugereranije na2.6% mu 2019/2020

Umusaruro mbumbe w'igihugu wazamutse  kuri 3.5% mu gihembwe cya mbere cya 2021, mu gihembwe cya 2 wazamutseho 20.6%, Inganda zonyine zihariye 30% byawo.

Umusaruro w'amabuye y’agaciro wari kuri 87%, ibikoresho byo mu nganda ku gipim cya 23%,  naho ubwabatsi bwari ku gipimo cya 33%.

Abanyenganda bavuga ko barimo gukora iyo bwabaga kugira ngo bahaze isoko ryo mu Rwanda ndetse banongere ingano y'ibyoherezwa mu mahanga.

Serge Nyombayire umuyobozi mukuru wa Prime Ciment ati "Tumaze kugera ku kigero cya 35% mu gucuruza hanze y'igihugu, kandi tumaze umwaka umwe dukora, nta mpamvu yo kwirukira kugura ibyo hanze mu minsi iri imbere."

Imibare ya banki nkuru y'u Rwanda yerekana ko icyuho kiri hagati y’ibyo u Rwanda rwohereje mu mahanga n’ibyo rwatumijeyo mu mwaka  wa 2020/21 cyageraga muri miliyoni 2000 z’amadolari, kivuye kuri  miliyoni 1,927.2. 

Agaciro k’ibyoherezwayo kiyongereyeho 16.4%, mu gihe ak’ibivanwayo nako kazamutse ku gipimo cya 8.8%.

Umuvugizi w'urugaga rw'abikorera, Theoneste Ntagengerwa asobanura ko inganda zikeneye koroherezwa mu rwego rwo kongera umusaruro w'ibyo zitunganya.

"Ikibazo kibaho, ibicuruzwa byo mu Rwanda si bibi ahubwo abaguzi bashaka byinshi bikabura, igihugu cyatangiye gushyiraho gahunda zo kubona amafaranga yo gushora imari. Ikindi ni ukugabanya igiciro cy'ibyo dukora nko kubona umuriro uhoraho, igiciro cy'amazi ku buryo bishobotse byagabanuka kugira ngo duhangane ku isoko mpuzamahanga."

Guverineri wa BNR, John Rwangombwa ashimangira ko umuvuduko w'ishoramari mu Rwanda uri mu bituma ibitumizwa hanze biba byinshi.

Biteganijwe ko muri iyi myaka, inganda zizazahuka ku mpuzandengo ya 16.6% mu mwaka wa 2021, muri 2022 bizagera ku 10.8%, mu gihe muri 2020 umusaruro uva mu nganda wari wamanutse ku gipimo cya  4.2% munsi ya zero.


Jean Claude Mutuyeyezu



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abaturage bari baratinze kwikingiza Covid19 bavuze ko bagize impungenge zidafite

Abanyamuryango ba Koperative COPCOM barishimira icyemezo cy'urukiko rwahami

Kuri uyu wa Mbere haratangira mu bujurire urubanza rwa FLN

Amakoperative y'abamotari mu Burasirazuba agiye gusinya imihigo yo kurwanya

Ibrahim Boubacar Keïta wayoboye Mali yitabye Imana kuri iki Cyumweru

Novak Djokovic yirukanwe muri Australia