AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abakora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro basabye ubuvugizi ngo bizerwe n'amabanki

Yanditswe Dec, 05 2022 16:37 PM | 162,992 Views



Kuri uyu munsi mpuzamahanga wahariwe ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, abakora muri uru rwego basabye gukorerwa ubuvugizi kuko ngo kutizerwa n'amabanki ari inzitizi ikomeye ku iterambere ry'uru rwego

Abacukuzi b'abanyarwanda bavuga ko ishoramari ryabo riri hasi bitewe n'uko banki z'imbere mu gihugu zitarabizera ngo zibahe inguzanyo ihagije.

Kalima Jean Malik yagize ati "Amabanki niba ari ukubera ubumenyi buke ntibatwizera kandi nibo dukorana kuko ibyo ushora binyura muri bank, twifuzaga gufashwa muri ubwo buryo hakajyaho n’ibigega. Ikindi ntiwajya muri banki ngo iguhe umwenda udatanze garanti."

Immaculee Nyiranzirorera, umuyobozi mukuruwa RWIMA yagize ati "Nko mu buhinzi abagore bagira amabanki aborohereza bakabona amafaranga yo kubafasha mu byo bakora, natwe rero mu bucukuzi dukeneye izo ngufu ndetse n’abagabo ni uko kandi ntibyashoboka bidaciye muri banki."

Umuyobozi wungirije w'ikigo gishinzwe mine, petrole na gazi, Dr Ivan Twagirashema ashimangirako ko ibi bizakemura ikibazo abacukuzi bahura nacyo kirebana no kubona inguzanyo mu mabanki.

"Niyo mpamvu hagomba kubaho ubushakashatsi bugakorwa n’abantu bazwi bemewe na BNR, ku buryo nibemeza ko mine baguhaye yavamo nka miliyoni 5 z’amadolari ushobora kujya muri banki bakaguha miliyoni 3, ni icyo cyaburaga."

Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente watangije icyumweru cyahariwe ubucukuzi yashimye uruhare uru rwego rugira mu bukungu bw'igihugu, anizeza ubufatanye bwa guverinoma mu gukomeza gushakisha icyatuma ubucukuzi burushaho gutera imbere. Gusa yasabye abacukuzi gukora umurimo wabo ku buryo bwubahiriza amategeko no kurengera ibidukikije ku nyungu z'abaturage."

Yagize ati "Ducukure twita ku bidukikije, ntabwo dukeneye ko ucukura wamara gutaha inzu yawe itwarwe n’isuri wateje cg itware inzu y’umuvandimwe n’umuturanyi. Gucukura bigomba kwita ku bidukikije n’imibereho myiza y’abaturage. Iyo ibidukikije byangiritse isuri iradutwara, imvura ntigwa, gucukura nabi ukarimburi ibiti ntubisimbuze bikazana amapfa inzara ikica abaturage: gucukura biremewe ariko ugacukura neza mugakira n’igihugu kigakira."

Bimwe mu bikorwa bizaranga iki cyumweru cyatangiye kuri iyi tariki ya 5 kugeza ku ya 8 uku kwezi, ni ibiganiro byibanda ku ntambwe yatewe no gutegura ahazaza h'uru rwego hakazasurwa n'amasosiyete amaze kugera ku rwego rufatika mu bucukuzi no gutunganya umusaruro w'amabuye y'agaciro kugira ngo ugezwe ku isoko mpuzamahanga ufite ibiciro byiza.

Jean Claude Mutuyeyezu



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama