Yanditswe Dec, 05 2022 16:37 PM | 162,992 Views
Kuri uyu munsi
mpuzamahanga wahariwe ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, abakora muri uru rwego
basabye gukorerwa ubuvugizi kuko ngo kutizerwa n'amabanki ari inzitizi ikomeye
ku iterambere ry'uru rwego
Abacukuzi
b'abanyarwanda bavuga ko ishoramari ryabo riri hasi bitewe n'uko banki z'imbere
mu gihugu zitarabizera ngo zibahe inguzanyo ihagije.
Kalima Jean Malik yagize ati "Amabanki niba ari ukubera ubumenyi buke ntibatwizera kandi nibo dukorana kuko ibyo ushora binyura muri bank, twifuzaga gufashwa muri ubwo buryo hakajyaho n’ibigega. Ikindi ntiwajya muri banki ngo iguhe umwenda udatanze garanti."
Immaculee Nyiranzirorera, umuyobozi mukuruwa RWIMA yagize ati "Nko mu buhinzi abagore bagira amabanki aborohereza bakabona amafaranga yo kubafasha mu byo bakora, natwe rero mu bucukuzi dukeneye izo ngufu ndetse n’abagabo ni uko kandi ntibyashoboka bidaciye muri banki."
Umuyobozi wungirije w'ikigo gishinzwe mine, petrole na gazi, Dr Ivan Twagirashema ashimangirako ko ibi bizakemura ikibazo abacukuzi bahura nacyo kirebana no kubona inguzanyo mu mabanki.
"Niyo mpamvu hagomba kubaho ubushakashatsi bugakorwa n’abantu bazwi bemewe
na BNR, ku buryo nibemeza ko mine baguhaye yavamo nka miliyoni 5 z’amadolari
ushobora kujya muri banki bakaguha miliyoni 3, ni icyo cyaburaga."
Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente watangije icyumweru cyahariwe ubucukuzi yashimye uruhare uru rwego rugira mu bukungu bw'igihugu, anizeza ubufatanye bwa guverinoma mu gukomeza gushakisha icyatuma ubucukuzi burushaho gutera imbere. Gusa yasabye abacukuzi gukora umurimo wabo ku buryo bwubahiriza amategeko no kurengera ibidukikije ku nyungu z'abaturage."
Yagize ati "Ducukure twita ku bidukikije, ntabwo dukeneye ko ucukura wamara gutaha
inzu yawe itwarwe n’isuri wateje cg itware inzu y’umuvandimwe n’umuturanyi.
Gucukura bigomba kwita ku bidukikije n’imibereho myiza y’abaturage. Iyo
ibidukikije byangiritse isuri iradutwara, imvura ntigwa, gucukura nabi
ukarimburi ibiti ntubisimbuze bikazana amapfa inzara ikica abaturage: gucukura
biremewe ariko ugacukura neza mugakira n’igihugu kigakira."
Bimwe mu bikorwa bizaranga iki cyumweru cyatangiye kuri iyi tariki ya 5 kugeza ku ya 8 uku kwezi, ni ibiganiro byibanda ku ntambwe yatewe no gutegura ahazaza h'uru rwego hakazasurwa n'amasosiyete amaze kugera ku rwego rufatika mu bucukuzi no gutunganya umusaruro w'amabuye y'agaciro kugira ngo ugezwe ku isoko mpuzamahanga ufite ibiciro byiza.
Jean Claude Mutuyeyezu
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru