Yanditswe Aug, 22 2020 08:29 AM | 107,070 Views
Abari mu rwego rw'imyuga n'ubukorikori barishimira umuvuduko bamaze kongera kugeraho nyuma yo guhangabanywa n'icyorezo cya COVID19. Icyakora hari ibyo basaba birimo koroherezwa kubona amafaranga yashyizwe mu kigega cy'ingoboka.
.Ni umukanishi abimazemo imyaka 8. Yinjiye muri uyu mwuga afite imyaka 22 y'amavuko. Nigayire Sylivie tumusanze akanika imodoka mu igaraje riherereye mu karere ka Nyarugenge. Gukora aka kazi ari umukobwa avuga ko ari ibintu bisanzwe.
Ati ''Ni ibintu bisanzwe, ni akazi gasanzwe abenshi bibwira ko bisaba imbaraga ariko ntabwo ari byo bisaba ubushake.''
Ubu bushake bwatumye aba umukanishi, biramwinjiriza agatunga umuryango we ndetse agakora ibikorwa bigamije iterambere rirambye. Kubera uyu mwuga, Sylivie yiyishyuriye Kaminuza muri IPRC Kigali .Ku mwaka yishyuraga milioni irenga y'amafaranga y'u Rwanda. Aya ngo yiyongeragaho ibindi bikenerwa mu buzima.
Ati "Mu buryo bw'amikoro hari ikintu cyagiye gihinduka.''
Coronavirus ni yo yabaye intandaro y'izi mpinduka z'amikoro Sylivie avuga. Kuri ubu ngo urugendo rwo kongera kwiteza imbere rurakomeje.
''Turi kwiyubaka, ubuzima buracyagenda nta kibazo, abakiriya twari dufite tubona bitangiye kuza, abantu bamaze kumenyera ubuzima bwa COVID19.'' Nk'uko yakomeje abivuga.
Abadozi na bo barahagurutse. Ubu barakataje bavuga ko kuziba icyuho batewe na COVID19 bizagerwaho ku bw'umuhate udasanzwe bashyiramo, baradoda imishya.
Mugabo Jérôme yagize ati ''Leta y'u Rwanda yakomeje kudufasha yatuvaniyeho imisoro n'amahoro ku byo twinjiza mu gihugu tugiye gukoramo imyenda, ntabwo natinya kubivuga ishati uzaza hano uzasanga izagurwa nka 1/2 y'ayo yajyaga ayigura mu iduka ahandi.''
COVID19 ngo nubwo yakomye mu nkokora umuvuduko bariho ngo kuri ubu bongeye kwisuganya no kongera imbaraga, kuri bo ngo hari icyizere.
''Navuga umugambi twari dufite ntiturawusohoza neza kubera ko COVID19, yatuyemo dusa n'abagitangira production nkuko mwabyirebeye mu mezi atatu yonyine izo uniform twadoze n'ubu mubonye amapantalo twadoze ku mafaranga macye atarenze 5000, mwabonye amashati atarenze 6000 kandi meza ku rwego rugaragara, tuzakora n'ibindi birenze ibi ngibi.''
Abanyamyuga n'abanyabukorikori bagaragaza ko bafite imbogamizi yo kuba hari ibisabwa kugira ngo babone ku mafaranga u Rwanda rwashyize mu kigega kigamije kugoboka abagizweho ingaruka na COVID19 byinshi ntibaba babyujuje.
Mugabo yagize ati ''Ibisabwa hari ingada nto nk'izacu zari zitarabigeraho nko kureba uko winjije imisoro, uko watanze inyungu uko wakoranye n'ama bank inganda zigitangira icyo cyiciro ntitubasha guhita, twasabaga ko Leta ikwiye gufasha inganda nto n'iziciriritse kurebera hamwe uburyo ki tutasigara inyuma.''
Kuri iyi ngingo, Umuyobozi w'ihuriro ry'imyuga n'ubukorikori mu Rugaga rw'abikorera mu Rwanda, Munanayire Chantal agaragaza kwishyira hamwe kw’abari muri uru rwego nk’igisubizo.
Ati ''Ikintu badafite, kuko ubucuruzi bwo barabufite ikintu badafite ni ubucuruzi bwanditse buri ku mpapuro urugero babaza financial statement ntabwo ujya muri bank ngo uvuge ngo dacuruza gusa rero icyo tubasaba ni ukwishyira hamwe bagashaka impuguke, akaza akabakorera ibisabwa byose noneho bikanaborohereza kuko baba bishyize hamwe.''
Urwego rw'imyuga n'ubukorikori rurimo ibyiciro bitandukanye birimo ababaji, abadozi, abakora ibiva mu mpu, abashushanya, abakora imigati n'amajus n'ibindi. Ni urwego rufite uruhare runini mu gutanga imirimo ku batari bake.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru