AGEZWEHO

  • Amerika yakebuwe ku kwinangira gukoresha imvugo nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...
  • RIB yafunze abantu 39 bakurikiranweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside – Soma inkuru...

Abakora ibitaramo ntibakwiye kureba ku nyugu zabo gusa - RDB

Yanditswe Mar, 24 2022 10:59 AM | 44,962 Views



Kuva icyorezo cya COVID19 cyagera mu Rwanda mu mwaka wa 2020 cyagize ingaruka nyinshi ku bukungu bw'igihugu ndetse no ku buzima busanzwe bw'Abanyarwanda, bitewe nuko byasabaga ingamba zikomeye zirimo no kwigomwa bimwe mu bisanzwe bishimisha abantu kugira ngo kibashe guhashywa. 

Muri ibi harimo kuba bimwe mu bikorwa by'imikino n'imyidagaduro byarahagaritswe nyamara byari isoko y'ibyishimo kuri benshi ndetse bikaba byari n'akazi ka bamwe.

Nyuma y'igihe kirenga imyaka ibiri u Rwanda ruhanganye n'iki cyorezo, intambwe igaragara yaratewe mu kugihashya nubwo kitaracika burundu, ibi byatumye ubuzima bugenda bugaruka ndetse n'ibikorwa by'imikino n'imyidagaduro byongera gukomorerwa byubahiriza amabwiriza yo kwirinda ndetse n'asanzwe agenga imigendekere myiza y'ibi bikorwa harimo no kutabangamira abandi hirindwa urusaku n'ibindi.

Umuyobozi ukuriye ishami rishinzwe ubukerarugendo muri RDB, Kageruka Ariella avuga ko urwego rw'imyidagaduro rwagizweho ingaruka na COVID19 kimwe n'izindi nzego, bityo ko rukeneye kuzahurwa no kongera kwiyubaka binyuze mu kwinjiza amafaranga ava mu bikorwa by'imyidagaduro bitandukanye gusa nanone bigakorwa hatabangamiwe ubuzima rusange bw'abaturage.

Yagize ati "Urwego rw'imyidagaduro rwagizweho ingaruka na COVID19 kimwe n'izindi nzego, mu rwego rwo kuzahura imyidagaduro rero hakenewo ko rwongera kwiyubaka binyuze mu mafaranga rwinjiza, gusa nanone ntitwarurebera mu rwego rw'ubukungu ngo twibagirwe ubuzima rusange. Imyidagaduro ikwiye kuzahurwa ariko nanone idateje ibindi bibazo birimo nk'urusaku. Abantu ntibakwiye gushyiraho ibikorwa by'imyidagaduro mu rwego rwo gukorera amafaranga gusa, ahubwo bakwiye no kureba ku byishimo by'abaturage, atari abitabiriye ibyo bikorwa gusa. Ntibikwiye gushimisha ababyitabiriye ngo bibangamire abatabyitabiriye, izo mpande zombi zikwiye kurebwaho."

Kageruka yakanguriye abategura ibitaramo gufata iya mbere bo ubwabo bakareba niba ibyo bakora bitabangamiye abandi mbere y'uko babyibutswa, ni mu gihe bamwe bavuga ko icyo bakwiriye kwitaho gusa ari ahatuma binjiza amafaranga aho kureba ku nyungu muri rusange, ari na ho hava kuba ibi bikorwa byahagarikwa.

Yakomeje agira ati "Tekereza nawe wiriwe mu kazi, ukaba ukeneye kuryama ukaruhuka, hanyuma ukisanga ukijwe n'urusaku rudasanzwe, ibi ntibyatuma ubasha kuzinduka ngo usubire mu kazi kawe mu munsi ukurikira."

Kageruka Ariella avuga ko hakiri imbogamizi zimwe na zimwe mu mikoranire n'inzego zirebwa n'imyidagaduro ariko ko biri mu nzira yo gukemuka.

 U Rwanda rwashyize imbaraga mu guteza imbere urwego rw'imyidagaduro mu Rwanda rukangurira abashoramari batandukanye gushora imari muri uru rwego, hubaka ibikorwa remezo by'imyidagaduro ahabugenewe hitaruye ingo cyangwa hari uburyo bwo gufata urusaku nka’Canal Olympia Rebero’, Kigali Arena ndetse na Intare Arena iherereye i Rusororo.


Reba ikiganiro kirambuye umuyobozi ukuriye ishami rishinzwe ubukerarugendo muri RDB, Kageruka Ariella yagiriye kuri Televiziyo Rwanda mu kiganiro The Square


Jean Paul NIYONSHUTI




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Rubavu: Uko hahanzwe imishinga ikomeje gufasha mu iterambere ry'abarokotse

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igih

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa,

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)

Ibyihariye kuri Dr Jean Baptiste Habyarimana wazize kurwanya umugambi wa Jenosid

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yakiriye Minisitiri w'Ibikorwaremezo m

Guverineri Mugabowagahunde yasabye Abayisilamu gukomeza kwitabira ibikorwa byo #