Yanditswe Dec, 25 2018 22:16 PM | 20,731 Views
Abakrisitu bizihiza
umunsi mukuru wa Noheli, bavuga ko ubasigira isomo ryo kwicisha bugufi
bagendeye no Yezu Kiristu wavutse mu buryo buciye bugufi kandi ari umwana
w’Imana. Abakuriye amadini n'amatorere bavuga ko uyu munsi ukubiyemo inyigisho
zituma buri wese yubaka amahoro n’ubusabane mu bandi kandi akarushaho kwegerana
n'imana.
Kuri uyu munsi
mukuru wa Noheli, abenshi mu bawizihiza bazindukira muri Kiliziya n'insengero,
ahatangirwa ubutumwa butandukanye bukubiyemo amateka ya Yezu Kristu,
bakanazirikana amahoro n’imigisha yazanye ku isi ubwo yavukaga nk’umuntu.
Abakuriye amatorero na za Kiliziya mu butumwa bagenera abakirisitu baje guhimbaza uyu munsi wa Noheli, humvikanamo kwicisha bugufi nk’uko Yezu yicishije bugufi ubwo yavukaga, bigatuma abantu bagira amahoro n'agaciro imbere y'Imana kandi bakagirana na yo ubusabane.
Rwabunyama Juvenal, umushumba w'itorero EPR yagize ati, ''Uko Yesu yavutse agaca bugufi, ari umwana w'Imana agahinduka umuntu kugira ngo yereke abantu ko nabo bashobora gukora ibyiza banyuze mu bihe bikomeye. Yavukiye mu kiraro n'ubwo bitari bishimishije ku mwana w'Imana. Ariko birerekana ko abantu bashobora guca bugufi kugira ngo icyubahiro cy'Imana kiboneke.''
Kuri uyu munsi mukuru wa Noheli, by'umwihariko muri Kiliziya gaturika hanatagwa batisimu cyane cyane ku bana batoya, batisimu ifatwa nk'amasezerano yo kwanga icyaha no kwiyunga n'Imana, abo bana bagirana nayo babinyujije ku babyeyi babo.
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru