Yanditswe Aug, 22 2019 15:21 PM | 7,917 Views
Ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida bahatanira kuba abasenateri bizatangira kuwa Mbere w’icyumweru gitaha. Komisiyo y'Igihugu y'Amatora ikaba ibasaba kuzirinda gusebya bagenzi babo cyangwa kubiba amacakubiri, ahubwo bakagaragaza imigabo n'imigambi yabo igamije kugeza u Rwanda ku byiza.
Komisiyo y’Igihugu y'Amatora yagiranye ibiganiro n’abemerewe kwiyamamaza mu matora y’abasenateri, byibanze kuri gahunda y'ibikorwa byo kwiyamamaza bizatangira ku wa 26 Kanama kugera ku wa 15 Nzeri.
Aba bakandida 63, bazatorwamo 12 barimo 2 bo mu Ntara y'Amajyaruguru, Intara y'amajyepfo, Iy'uburasirazuba n'iy'Iburengerazuba hazatorwa abasenateri batatu batatu, na ho mu Mujyi wa Kigali hatorwe umusenateri umwe.
Aba bazatorwa n'inteko itora igizwe n'inama njyanama z'uturere n'abagize biro z'inama njyanama z'imirenge, mu ifasi biyamamarijemo.
Harimo kandi abakandida bazatorwamo abasenateri 2, umwe uhagarariye kaminuza n'amashuri makuru bya Leta n'undi wo mu yigenga.
Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, Prof. Kalisa Mbanda, asaba abakandida kuziyamamaza mu buryo budahungabanya igihugu cg ngo babangamire bagenzi babo.
Yagize ati "Basabwa kwiyamamaza gipfura, batavuga nabi abandi, umuntu akavuga imigabo n'imigambi ye, ubushobozi bwe imbaraga afite, icyo yamarira igihugu, ariko ntajye kuvuga ngo uriya mugenzi wanjye we ntabishoboye. Kuko yaba amwinjiriye, amugabanyiriza agaciro abandi Banyarwanda bamuha. Ikindi ni amagambo cyangwa ibikorwa byerekeza ku macakubiri n'ingengabitekerezo mu Rwanda. Ibyo byose turabibabuza kugira ngo bagire amahirwe angana bose, biyamamaze bareshya nk'Abanyarwanda, bagatandukanwa n'ubushobozi abaturage babumvamo bababonamo."
Amatora y'abasenateri 12 batorwa hakurikijwe inzego z'imitegekere y'igihugu ateganyijwe ku wa 16 Nzeri, mu gihe amatora y'umusenateri uhagarariye kaminuza n'amashuri makuru bya Leta ateganyijwe ku wa 17 na ho ay'umusenateri uhagarariye kaminuza n'amashuri makuru byigenga akazaba ku wa 18.
Ubusanzwe, sena y’u Rwanda igizwe n’abasenateri 26 kuko hari n’abandi basenateri 8 bashyirwaho na Perezida wa Repubulika na 4 bashyirwaho n’ihuriro ry’igihugu nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki.
Jeannette UWABABYEYI
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru