Yanditswe Jan, 05 2022 16:36 PM | 4,778 Views
Raporo ku buzima n'imibereho y'abaturage DHS ya 2019/2020, igaragaza ko impfu z’abana bapfa bavuka n’abari munsi y’imyaka zavuye ku 196 mu mwaka wa 2000 zigera kuri 45 ku bana 1000 mu mwaka wa 2021.
Minisiteri y’Ubuzima yo ivuga ko abajyanama b'ubuzima ari inkingi ikomeye mu gutuma izi mpfu zigabanuka.
Iyi raporo ivuga ko mu mwaka wa 2000 abana 196 /1000 bari munsi y’imyaka itanu bapfaga, mu mwaka wa 2010 uyu mubare waramanutse ugera kuri 76/1000, kuri ubu bana 45/1000 nibo bapfa.
Umubare w’impinja zipfa mu minsi 30 ya mbere nazo zavuye kuri 44/100 zigera kuri 19/1000, ni mu gihe impfu z’abana bari munsi y’imyaka 15 zavuye kuri 107 zigera kuri 33.
Bamwe mu bagore batwite n’abonsa bavuga ko bakora uko bashoboye bakikurikirana igihe batwite na nyuma yo kubyara bakita ku bana babo babakingiza uko bikwiye, aba kandi bashima serivise bahabwa igihe baje kwisuzumisha batwite ndetse no mu gihe cyo kubyara.
Umuyobozi w'agashami gashinzwe ubuzima by'umubyeyi n'abana muri RBC, Dr Cyiza Francois Regis avuga ko iri gabanuka ahanini rituruka ku kuba serivisi z'ubuzima zaregerejwe abaturage.
Yongeraho ko n'ubwo hari intambwe yatewe, hakiri urugendo rurerure rwo gukomeza kugabanya izi mpfu.
Icyerekezo u Rwanda rwihaye ni uko mu mwaka wa 2024 impfu
z'abana batarengeje ukwezi zizaba ziri munsi ya
15.2/1000 uyu mubare kandi uzagabanuka ugere ku bana bari munsi ya
12/1000 mu mwaka wa 2030.
Inzobere mu kuvura indwara z'abagore, Dr Runyange Tharcisse avuga ko nta kabuza iyi ntego u Rwanda rwihaye izagerwaho bitewe n'impinduka zigaragara mikorere y'inzego z'ubuzima.
Raporo ku buzima n'imibereho y'abaturage DHS ya 2019/2020 kandi igaragaza koabana bari munsi y'imyaka ibiri babona inkingo ku kigero cya 96%.
99% by'abagore batwite bisuzumisha nibura inshuro imwe, ni mu gihe 93% bo babyarira kwa muganga, ibi byose biri mu bituma impfu z'abana bapfa bavuka n'abagore bafpa byabyara zigabanuka.
Mbabazi Dorothy
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru