Yanditswe Jul, 22 2021 06:59 AM | 12,036 Views
Abahinzi b’umuceri mu Ntara
y’Amajyepfo, baravuga ko umuceri bejeje mu gihembwe cy’ihinga A inganda zawujyana
kugirango ureke gukomeza kwangirika, banabone amafaranga yo kwifashisha mu
guhinga undi.
Kugeza ubu umusaruro ungana na Toni ibihumbi 4 niwo utegereje kujya ku ruganda rwa Gikonko Rice, gusa aba baturage bakaba babwirwa ko ngo imbuto bahinze idakenewe n’uru ruganda.
Abagize koperative copriz Nyarubogo mu karere ka Nyanza, ni bamwe mu bafite ikibazo cy’uko amezi abaye 2 basaruye umuceri ariko na nubu ukaba utarava mu bubiko, nyamara ubusanzwe wahitaga woherezwa ku ruganda ruwutunganya rwa Gikonko.
Ubu aba bahinzi bamaze kwinjira mu gihembwe cy’ihinga B aho barimo guhinga undi muceri mu gihe uwo bejeje ukiri mu buhunikiro nyamara ari wo bakuramo amafranga yo kwifashisha mu buzima rusange, ibi babibonamo igihombo gikomeye kuko banatewe impungenge z’uko umusaruro w’imbuto bahinze uruganda rubabwira ko rutawukeneye.
Amakoperative 10 yo mu turere twa Nyanza, Gisagara na Huye niyo agemura umuceri ku ruganda rwa Gikonko ngo ruwutonore, umuhuzabikorwa w’ihuriro ry’amakoperative y’abahinzi b’umuceri muri utu turere (UCORIBU), Jerome Mbonirema, akaba yijeje ko akurikije amakuru yahawe n’uruganda, uyu muceri uzagera ku ruganda vuba.
Uruganda rw’umuceri rwa Gikonko rufite ubushobozi bwo gutonora toni 4.5 z’umuceri ku isaha, gusa umuyobozi warwo Rutembesa Innocent anavuga ko nubwo biteguye kwakira uyu musaruro wose ngo bitabujije ko hari imbuto abahinzi bagomba kureka ku mpamvu z’uko idakunzwe ku isoko.
Umuceri uturuka mu turere twa Huye, Gisagara na Nyanza woherejwe mu gihembwe cy’ihinga B mu mwaka ushize wari toni ibihumbi 3.700, naho uteganijwe kwakirwa mu gihembwe cy’ihinga A wari umaze amezi hafi 2 utarakirwa uzaba usaga gato toni ibihumbi 4.
Abahinzi ibihumbi 13 nibo bakora imirimo y’ubuhinzi bw’umuceri muri utwo turere, n’ubwo muri iyi minsi ibiciro by’umuceri udatonoye uzwi nka Pady byagabanutseho amafaranga 10 ugereranije n’ayo bahawe mu gihembwe gishize.
Jean Claude Mutuyeyezu
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru