Yanditswe Jul, 22 2021 18:24 PM | 48,666 Views
Abahinzi b’imbuto mu
Karere ka Nyagatare, bavuze ko bahangayikishijwe n’igihombo gikomeye bahuye
nacyo bitewe n’udusimba twibasiye imbuto zabo tukazangiza kuva mu myaka itatu
ishize.
Mu gihe aba bahinzi bavuga ko hashize igihe iki kibazo bakijeje mu nzego bireba, ubuyobozi bwa RAB ishami rya Nyagatare bwo buvuga ko cyari kitaramenyakana ariko ngo kigiye gukurikiranwa byihuse.
Imbuto zibasiwe cyane n’utu dusimba tutaramenyekana, ziganjemo amaronji, imyembe, amatunda cyangwa marakujya ndetse na avoka.
Ni ikibazo abahinzi bemeza ko cyatangiye kugaragara cyane kuva mu myaka itatu ishize, aho dufata amababi y’izi mbuto tukayangiza bigatuma imbuto zihindura ibara zikirabura bityo n’umusaruro ukaba iyanga.
Hategekimana Antoine umuhinzi w’imbuto wabigize umwuga ukorera ubu buhinzi ku buso bungana na hegitari 10 mu Kagari ka Gitengure mu Murenge wa Tabagwe, avuga ko iki ari ikibazo bamaranye igihe, agasaba ko cyashakirwa umuti urambye.
Kuba iki kibazo kimaze imyaka itatu kigaragaye, abahinzi b’imbuto bavuga ko bahuye n’igihombo gikomeye, kuko n’imiti bagura babwirwa ko ishobora guhangana n’utu dusimba nta musaruro itanga.
Bifuza ko inzego bireba zabafasha gukora ubushakashatsi bwimbitse kugira ngo haboneke umuti w’iki kibazo.
Ku ruhande rw’aba bahinzi b’imbuto bumvikanisha ko hashize igihe iki kibazo kigejejwe mu nzego zifite aho zihuriye n’ubuhinzi mu Karere.
Gusa ku rundi ruhande bisa n’aho ari ikibazo gishya kuri Kagwa Evalde umuyobozi w’ishami ry’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi RAB mu karere ka Nyagatare n’aka Gatsibo, wemeza ko kigiye gukurikiranwa byihuse.
Mu Karere ka Nyagatare, ubuhinzi bw’imbuto bukorerwa ku buso bungana na hegitari 180.
Umubare w’abahinzi b’imbuto babigize umwuga uracyari hasi cyane muri aka Karere, kuko batageze no ku icumi, mu gihe abandi babikora mu buryo bwa gakondo nk’aho usanga bazivanga n’indi myaka abandi bakazihinga mu ntanzi z’urugo.
Valens Niyonkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru