Yanditswe Aug, 26 2019 09:04 AM | 10,279 Views
U Rwanda ruri mu bihugu 6 bya mbere muri Afurika mu kugira umusaruro munini w’ibinyabijumba. Ni mu gihe guhera kuri uyu wa Mbere u Rwanda rwakiriye inama yigirwamo uko ibi bihingwa byatezwa imbere.
Hagati
aho, abahinzi b'ibinyabijumba barasaba ko ubu buhinzi bwakwitabwaho bakabona
imbuto nziza n'inyongeramusaruro, kugira ngo bubateze imbere uko bikwiriye.
Ubuhinzi
bw’ibinyabijumba ni kimwe mu bifasha Abanyarwanda n’Abanyafrika muri rusange mu
mirire. Abahinzi bo mu Karere ka Kamonyi bemeza ko iyo ubu buhinzi bukozwe neza
bubateza imbere, uretse ko ngo byasabye ko imyumvire ku guhinga ibijumba ihinduka
bagahingira gusagurira amasoko. Cyakora ngo hakenewe inyongeramusaruro n'imbuto
nziza kugira ngo ubwo buhinzi butere imbere:
Murekatete Alphonsine yagize ati ''Ibijumba icya mbere cyabyo byera vuba, icya 2 bigira vitamini A, bikarinda ubugwingire. Ikindi ubuhinzi bw'ibijumba, icyo byangejejeho, ibijumba duhinga byerera amezi 2 ubwo mu mwaka wabyeza nka 3, ukaba nka toni 1 wakuramo 40.000.''
Mvunabandi Cyprien yagize ati "'ibijumba n'ubwo akenshi bitabikika, iyo byeze birwanya imirire mibi mu bana bikanarwanya inzara muri rusange. Gusa, twumvise ko hari ubushakashatsi bwo kubikoramo amafiriti, bikabikika nk'uko ibirayi bikorwa. Gusa, mbona imbuto zabyo nshya zaboneka ku bwinshi kuko iza kera zarashaje ntizicyera neza.''
Ku ruhande rw'abacuruza umusaruro w'ibijumba, bemeza ko ubu bisigaye biboneka kuko abaturage bitabira kubihinga
Umugiraneza Odette ucuruza ibirayi mu Karere ka Kamonyi avuga ko muri iyi minsi ibijumba biboneka cyane bitewe n'uko abahinzi bashishikarira kubihinga.
Yagize ati ''Muri iki gihe ibijumba bisigaye biboneka, bitandukanye no mu minsi ishize, kuko twigeze kubibura, bigahenda cyane ku masoko ndetse nta wigonderaga kubigura. Abahinzi basigaye bitabira kubihinga cyane.''
U Rwanda rubarirwa ku mwanya wa 6 mu kugira umusaruro munini w'ibinyabijumba, rukaza ku mwanya wa 3 mu bihugu byo munsi y'Ubutayu bwa Sahara.
Umuyobozi wungirije w'Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi (RAB) , Dr Bucagu Charles avuga ko hari ingamba zo kunoza ubuhinzi bw’ibinyabijumba bigateza imbere ababukora:
Yagize ati ''Iyo urebye mu musaruro turacyari kuri toni hagati ya 10 na 15 kuri hegitari, ariko bigaragara ko dushyizemo imbaraga twagera kuri toni 35. Mu byo tugomba kureba ni uburyo bwo kubona imbuto, turebe n'aho ibihugu bigeze mu gutubura imbuto, Ikindi ni ukurebera hamwe uburyo ibyo bihingwa byagira uruhare mu mirire y'Abanyafurika, kandi tukareba uko byagera ku masoko uko dushaka ko muri gahunda y'imyaka 7, tuvuga ko ubuhinzi bugomba kujyana n'isoko.''
Mu nama y'iminsi 5 iteraniye mu Rwanda kuva kuri uyu wa Mbere ikazahuza abashakashatsi n'imiryango ikora ibijyanye n'ubuhinzi bw'ibirayi n'ibijumba baturutse mu bihugu bigera kuri 20 bya Afurika, haraganirwa aho ubwo buhinzi n'ubushakashatsi muri urwo rwego bugeze n'imbogamizi mu guteza imbere ibyo bihingwa.
John BICAMUMPAKA
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru