AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

Abahinzi bagaragaje ibibazo bikwiye kwitabwaho kugira umwuga wabo utere imbere

Yanditswe Sep, 09 2019 08:05 AM | 7,314 Views



Abakora umwuga w'ubuhinzi n'ubworozi bavuga ko kugira ngo uwo mwuga urusheho gutera imbere,  ibibazo by'ishoramari rikiri ku rwego rwo hasi, imihingarurikire y'ibihe no kutabonera inyongeramusaruro ku gihe n'ibura ry'amasoko bikwiye kwitabwaho.

Kuba imihindagurikire y'ibihe ikunze kugira ingaruka ku bahinzi, indwara zibasira ibihingwa zikagorana kubonerwa imiti, ibigo by'imari n'iby'ubwishingizi bikaba bitarinjira neza muri urwo rwego ndetse ibihingwa bimwe na bimwe ntibyunganirwe ni zimwe mu ngorane abahinzi abakora umwuga w'ubuhinzi n'ubworozi bagaragaza bikwiye kwitabwaho kugira ngouwo mwuga uteze imbere abawukora.

 Nyirabahizi Theresie umuhinzi wo mu Karere ka Nyarugenge yagize ati ''Ingorane ya mbere ni ikirere kuko iyo ikirere gihindutse akenshi umuhinzi arahomba biterwa n'uko kimeze. Ikindi ibigo by'imari yinshi n'bigo by'ubwishingizi ntibirinjira neza mu buhinzi n'ubworozi. Ikindi kibazo, Leta hari ibyo yunganira, cyane cyane ku bigori n'ibishyimbo, ariko iyo bigeze ku mboga n'imiti, tugura 100%.''

Na ho Hakizimana Vincent we ati ''Hari n'igihe uhinga imyaka, wageramo hagati ukabura ubushobozi bwo kwishyura cyangwa kugura ya miti, imyaka ikagupfana uuyirebe. Twe twumva hajyaho banki y'ubuhinzi yaguriza abahinzi kuko ntabwo banki iyo ari yo yose yaguha inguzanyo uri umuhinzi.''

Hakizimana Pacifique avuga ko bakunze guhura n'imbogamizi zo kuba hari igihe beza umusaruro mwinshi bakawuburira isoko, ukabapfira ubusa.

Ati ''Mu mbogamizi duhura na zo mu buhinzi, hari izijyanye n'amasoko, iyo twejeje hari igihe tujya gucuruza, ugasanga umusaruro wacu wabaye mwinshi ku masoko, wasabagiye.Ikindi ni iboneka ry'imiti ivura ibihingwa, nk'ubu twahinze inyanya zirapfa ntabwo tuzi icyabiteye.''

Urubyiruko rwize n'urwiga ibijyanye n'ubuhinzi n'ubworozi rwatangije sosiyeti y'ishoramari, igamije kwifashisha ubumenyi rufite mu gukemura bimwe mu bibazo abakora umwuga w'ubuhinzi bahura na byo. 

Perezida w'Iinama y'Ubutegetsi w'iyo sosiyete, Murwanashyaka Evariste, avuga ko iri shoramari rije kunganira abakora uwo mwuga.

Yagize ati "Icyo tuje gukora ni uko aho banki zitinya gushora imari mu buhinzi twebwe tuzajya tubikora kuko twarabyize, dukoreshe amafaranga yacu nk'ishoramari, abavuga ko ubuhinzi n'ubworozi burimo risks , turebe uburyo izo risks tuzicunga neza. Turebe icyakorwa ku mihindagurikire y'ibihe, tubegereze amafumbire kuko tuzi n'igihe bahingira nk'abantu babyize tubagire n'inama.''

Iyi sosiyeti y'ishoramari mu buhinzi n'ubworozi, izakorera mu turere twose tw'igihugu, ikaba yanatangije urubuga rw'ikoranabuhanga ruzatuma umusaruro w'ubuhinzi n'ubworozi w'Abanyarwanda ushakirwa amasoko mu gihugu no hanze ya cyo. Izanibanda ku kwegera abahinzi n'aborozi ibaha ubujyanama, nka kimwe mu byo abakora uwo mwuga bukunze kwinubira ko ubujyanama bahabwa budahagije.

Inkuru mu mashusho


 John BICAMUMPAKA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize