Yanditswe Aug, 02 2022 17:36 PM | 49,750 Views
Amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari imwe ni yo
ikigo cyari kugura umusaruro wa Chia Seeds kivuga ko kibereyemo abahinzi hirya
no hino mu gihugu, gutinda kubishyura bikaba byarabakururiye igihombo kirimo no
kugurisha umusaruro ku giciro kiri hasi cyane ku buryo bemeza ko byabaciye
intege.
Aba bahinzi bavuga ko bitabiriye guhinga Chia seeds ari benshi, kuko cyari igihingwa cyari cyadutse mu Rwanda.
Ikindi ngo bari
bafite isoko ari nabyo byatumye mu gihembwe cy'ihinga cyakurikiyeho bagura
ubuso bahingagaho mu rwego rwo kurihaza.
Kuri ubu ariko abahinze Chia seeds mu turere twa Nyanza Kayonza na Ngoma, barataka igihombo batewe n’abo bagiranye amasezerano yo kubagurira umusaruro wose bahinze n'uwo baguze ntibawishyurwa. Barasaba kurenganurwa.
Yves Ndayisenga umunyamigabane muri Akenes And Kenels Ltd, ikigo cyagiranye amasezerano n'aba bahinzi y'isoko rya chia seeds, avuga ko bakomwe mu nkokora no gutinda kubona ibyangombwa bibemerera gukora, gusa akemeza ko hari aho bageze mu kwishyura aba baturage.
Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere
ry'ubuhinzi mu kigo cy'igihugu gishinzwe ubuhinzi n'ubworozi RAB, Dr Charles
Bucagu avuga ko Leta irimo gukora ibishoboka kugirango haboneke igisubizo cyafasha
aba bahinzi kuva mu gihombo.
Ubusanzwe ikiro cya chia seeds cyari kigeze ku mafaranga 3000 iyo babaga baguriwe na kiriya kigo bagiranye amasezerano. Kubura isoko bituma abahinzi bakorana n'abamamyi bakishyurwa amafaranga hagati ya 800 na 500 ku kiro.
Akenes and kernels Ltd bavuga ko imyenda babereyemo abahinzi ari miliyari 1.1 Frw.
Mbabazi Dorothy
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Leta yatangiye kubarura inyubako zayo zidakorerwamo kugira ngo zibyazwe umusaruro
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Asaga miliyari 417 Frw yashyizwe muri gahunda zo gufasha abarokotse Jenoside mu myaka 30
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Haba hari umuti urambye wa gatanya zishingiye ku mitungo?
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abanyeshuri n’abarimu ba Kaminuza ya Stanford
Mar 26, 2024
Soma inkuru