AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Abaherutse kuva muri Guma mu Rugo baragira inama abagikerensa COVID19

Yanditswe Aug, 02 2020 11:04 AM | 40,993 Views



Bamwe mu batuye mu midugudu yari imaze iminsi muri gahunda ya Guma murugo bavuga ko bahuye n'igihombo gikomeye kubera igihe bamaze badakora ,bakagira inama abanyarwanda bagikerensa icyorezo Covid 19.

Kalisa Callixte atuye mu Mudugudu wa Kamabuye, Umurenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro. Uyu mudugudu wari umaze ukwezi kurenga warashyizwe muri gahunda ya Guma mu rugo bitewe n'abanduye icyorezo COVID19 bahagaragaye. Gusa guhera ku itariki 31 z'ukwezi gushize, wakuwe muri Guma mu rugo, abaturage basubira mu buzima busanzwe.

Kalisa duhuye agiye kwandikisha umwana we kugira ashyirwe kuri mituweli y'umuryango. Biragaragara ko yari akumbuye gutembera mu bindi bice byo hanze y'umudugudu wabo.

Gushyirwamuri gahunda ya guma mu rugo kwa tumwe mu duce, abaturage bemeza ko na bo ubwabo hari uburangare bagize bigaha icyuho icyorezo kikagera mu midugudu yabo, gusa ngo bahakuye isomo.

Icyakora aba baturage bavuga ko igihe bamaze muri gahunda ya Guma mu rugo byabateje igihombo gikomeye bitewe n'uko batakoraga.

Ni kenshi inzego z'ibanze zagiye zitungwa agatoki ku kudohoka mu gushishikariza abaturage kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo COVID 19.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro Umutesi Solange avuga ko ubuyobozi bw'aka karere bwafashe ingamba zitandukanye zirimo no guhugura inzego z'ibanze zikamenya uruhare rwazo mu kurwanya icyorezo COVID19.


Danton GASIGWA na IRADUKUNDA Marcel



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama