Yanditswe Aug, 02 2020 11:04 AM | 40,993 Views
Bamwe mu batuye mu
midugudu yari imaze iminsi muri gahunda ya Guma murugo bavuga ko bahuye
n'igihombo gikomeye kubera igihe bamaze badakora ,bakagira inama abanyarwanda
bagikerensa icyorezo Covid 19.
Kalisa Callixte atuye mu Mudugudu wa Kamabuye, Umurenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro. Uyu mudugudu wari umaze ukwezi kurenga warashyizwe muri gahunda ya Guma mu rugo bitewe n'abanduye icyorezo COVID19 bahagaragaye. Gusa guhera ku itariki 31 z'ukwezi gushize, wakuwe muri Guma mu rugo, abaturage basubira mu buzima busanzwe.
Kalisa duhuye agiye kwandikisha umwana we kugira ashyirwe kuri mituweli y'umuryango. Biragaragara ko yari akumbuye gutembera mu bindi bice byo hanze y'umudugudu wabo.
Gushyirwamuri gahunda ya guma mu rugo kwa tumwe mu duce, abaturage bemeza ko na bo ubwabo hari uburangare bagize bigaha icyuho icyorezo kikagera mu midugudu yabo, gusa ngo bahakuye isomo.
Icyakora aba baturage bavuga ko igihe bamaze muri gahunda ya Guma mu rugo byabateje igihombo gikomeye bitewe n'uko batakoraga.
Ni kenshi inzego z'ibanze zagiye zitungwa agatoki ku kudohoka mu gushishikariza abaturage kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo COVID 19.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro Umutesi Solange avuga ko ubuyobozi bw'aka karere bwafashe ingamba zitandukanye zirimo no guhugura inzego z'ibanze zikamenya uruhare rwazo mu kurwanya icyorezo COVID19.
Danton GASIGWA na IRADUKUNDA Marcel
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru