Yanditswe Feb, 09 2020 19:07 PM | 11,783 Views
Nk’uko bigaragazwa n’abahanzi Butera Jeanne na Niyitegeka Gratien ngo ntiboroherwa no kubona inguzanyo mu bigo by'imari ndetse bakagira n’ikibazo cy'abigana ibihangano byabo n’ibindi bibazo bemeza ko bibasubiza inyuma,
Niyitegeka ati “Nk’uko abantu bicaye bakiga guca mukorogo kumva ari ikintu buri wese yumva na piratage nay o ni ako kanya kuko ni ibintu abantu bumva ngo barabaninga hariya ku muhanda kandi bagacuruza bagasora kandi ababikoze nta kintu babona.”
Na ho Butera Jeanne uzwi nka Knowless ati “Nta hantu wajya ngo baguhe inguzanyo, nta hantu na hato umuntu yavuga ati wenda hari aho maze kugera ariko nanone hari aho nshaka kugera kugira ngo mpagere ibyo bigo by'imari hari icyo nifuza ko zamfashamo, biracyagoranye kubera ko ubuhanzi budafatwa nk'akazi gahoraho.”
Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco, Rosemary Mbabazi yemeza ko ubuhanzi ari urwego igihugu gikeneye cyane ariko na rwo rufite icyo rusabwa.
Ati “Ariko n'ubuhanzi turifuza ko buba urwego rufite imbaraga ihanga imirimo, itanga imisoro yerekana isura y'u Rwanda mu mahanga na rwo ni icyiciro cyiza cyane kandi tuzi ko ibihugu byinshi byashyizemo imbaraga icyo cyiciro gitera imbere. Natwe ni cyo dushaka ngo twumvikane uruhare rwanyu ni uruhe? Natwe nka Leta uruhare rwacu ni uruhe? Tuzahuriza he?”
Ubwo abari muri uru rwego bahuraga, bahawe ikiganiro na komiseri mu Muryango FPR-Inkotanyi Sheikh Abdul Karim Harerimana wabasabye kurangwa n'imyitwarire myiza nk'abahanzi bafite indangagaciro nyarwanda kandi bagakorera mu ngaga zabo kugirango bagire ijwi rimwe.
Imibare igaragazwa na Minisiteri y'Urubyiruko n’Umuco yerekana ko urwego rw'ubuhanzi rufite uruhare rwa 3% by'umusaruro mbumbe w’ubukungu bw'igihugu, rukaba rutanga akazi ku kigero cya 1% by'akazi kose mu gihugu.
Ishami ry'Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi n’Umuco, (UNESCO) rigaragaza ko igihugu cyakagombye kuba gishyira byibuze 1% by'ingengo y'imari yacyo ya buri mwaka mu guteza imbere urwego rw'ubuhanzi.
Bosco KWIZERA
I Kigali hateraniye Inama Nkuru ya RPF Inkotanyi
Apr 30, 2022
Soma inkuru
Tugomba kurangwa n'ubumwe- Ngarambe abwira abadepite bahagarariye RPF mu Nteko
Oct 09, 2021
Soma inkuru
Umuyobozi mushya w’Umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Puden ...
Sep 30, 2019
Soma inkuru
Umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Gasabo wazindukiye mu matora yo kuzuza inzego zitari zifite aba ...
Aug 05, 2019
Soma inkuru