Yanditswe Feb, 09 2020 19:07 PM | 12,431 Views
Nk’uko bigaragazwa n’abahanzi Butera Jeanne na Niyitegeka Gratien ngo ntiboroherwa no kubona inguzanyo mu bigo by'imari ndetse bakagira n’ikibazo cy'abigana ibihangano byabo n’ibindi bibazo bemeza ko bibasubiza inyuma,
Niyitegeka ati “Nk’uko abantu bicaye bakiga guca mukorogo kumva ari ikintu buri wese yumva na piratage nay o ni ako kanya kuko ni ibintu abantu bumva ngo barabaninga hariya ku muhanda kandi bagacuruza bagasora kandi ababikoze nta kintu babona.”
Na ho Butera Jeanne uzwi nka Knowless ati “Nta hantu wajya ngo baguhe inguzanyo, nta hantu na hato umuntu yavuga ati wenda hari aho maze kugera ariko nanone hari aho nshaka kugera kugira ngo mpagere ibyo bigo by'imari hari icyo nifuza ko zamfashamo, biracyagoranye kubera ko ubuhanzi budafatwa nk'akazi gahoraho.”
Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco, Rosemary Mbabazi yemeza ko ubuhanzi ari urwego igihugu gikeneye cyane ariko na rwo rufite icyo rusabwa.
Ati “Ariko n'ubuhanzi turifuza ko buba urwego rufite imbaraga ihanga imirimo, itanga imisoro yerekana isura y'u Rwanda mu mahanga na rwo ni icyiciro cyiza cyane kandi tuzi ko ibihugu byinshi byashyizemo imbaraga icyo cyiciro gitera imbere. Natwe ni cyo dushaka ngo twumvikane uruhare rwanyu ni uruhe? Natwe nka Leta uruhare rwacu ni uruhe? Tuzahuriza he?”
Ubwo abari muri uru rwego bahuraga, bahawe ikiganiro na komiseri mu Muryango FPR-Inkotanyi Sheikh Abdul Karim Harerimana wabasabye kurangwa n'imyitwarire myiza nk'abahanzi bafite indangagaciro nyarwanda kandi bagakorera mu ngaga zabo kugirango bagire ijwi rimwe.
Imibare igaragazwa na Minisiteri y'Urubyiruko n’Umuco yerekana ko urwego rw'ubuhanzi rufite uruhare rwa 3% by'umusaruro mbumbe w’ubukungu bw'igihugu, rukaba rutanga akazi ku kigero cya 1% by'akazi kose mu gihugu.
Ishami ry'Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi n’Umuco, (UNESCO) rigaragaza ko igihugu cyakagombye kuba gishyira byibuze 1% by'ingengo y'imari yacyo ya buri mwaka mu guteza imbere urwego rw'ubuhanzi.
Bosco KWIZERA
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru