Abahaniwe kurenga ku ngamba zo gukumira koronavirusi baragira inama abandi Banyarwanda

AGEZWEHO

  • Mu mpera z'iki cyumweru, abakize koronavirusi barasezererwa – Soma inkuru...
  • Guverinoma yongereye igihe cyo gukomeza gukumira icyorezo cya COVID 19 mu Rwanda – Soma inkuru...

Abahaniwe kurenga ku ngamba zo gukumira koronavirusi baragira inama abandi Banyarwanda

Yanditswe Mar, 26 2020 08:51 AM
21,895 Views



Abahaniwe kurenga ku ngamba zo gukumira koronavirusi baragira inama abandi Banyarwanda

Bamwe mu baturage bafatiwe mu bikorwa byo kutubahiriza ingamba nshya za guverinoma zo gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Koronavirusi, barakangurira abandi kwirinda impamvu yatuma bahanwa, bagashimangira ko kwirinda  iyi ndwara ari inyungu ku giti cyabo ndetse n’igihugu muri rusange.

Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu ikomeje gushishikariza Abanyarwanda mu nzego zose by'umwihariko abakora ubucuruzi bw' ibiribwa n' ibinyobwa kubahiriza amategeko n'amabwiriza agomba kubaranga muri ibi bihe bidasanzwe byo kwirinda ikwirikwakizwa ry 'icyorezo cya koronavirusi, bitaba ibyo hakiyambazwa ibihano birimo no gucibwa amande.

Nahayo Joel ni umwe mu bacuruzi mu Kagari ka Gihara mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, yafatiwe mu cyuho ubwo yakiriraga abakiriya be  b' inzoga mu rugo rwe rufatanye n'akabari ke kari kafunzwe nyuma y'amabwiriza ya Minisitiri w'Intebe yasohotse tariki 21 Werurwe 2020, yategekaga ihagarikwa rya bimwe mu  bikorwa mu gihe cy'ibyumweru 2, harimo gufunga utubari n’ibindi bikorwa by’ubucurui mu rwego  rwo  gukumira ikwirakwizwa ry'icyorezo cya Koronavirusi.

Mu Karere ka Rulindo na ho ni hamwe mu ho inzego z'ibanze zifatanyije n'iz’umutekano zahagaritse umucuruzi wa resitora witwa Kubwimana Serge anacibwa amande kubera kutubahiriza amabwiriza y' isuku agomba gukurikizwa muri ibi bihe byo kwirinda koronavirusi.

Uyu mucuruzi yagize ati “Basanga nta  mazi ari muri kandagira ukarabe kandi amabwiriza  avuga ko umuntu agomba kwinjira muri resitora amaze gukaraba intoki,ikindi ni uko basanze nta take-away mfite, kandi twakagombye dutanga ibiryo umuntu akabijyana, n'ubu ngubu ntabwo ndimo gukora gusa ntibamfungiye burundu banciye amande y' umwanda.

Kimwe na na Kubwibamana, Nahayo akangurira bagenzi kutirengagiza amategeko n'amabwiriza agomba gukurikizwa n'abacuruzi muri ibi bihe bidasanzwe mu nyungu rusange  z'Abanyarwanda.

Hashize iminsi 5 hasohotse ingamba nshya zo gukumira icyorezo cya koronavirusi mu Rwanda zikubiye mu ngingo 10 harimo ingingo ya 8 ihagarika utubari ndetse n'iya 9 ivuga ko resitora zizakomeza gukora ariko hagatangwa serivisi zo gutanga ibyo kurya abakiriya bakabitahana.

Eddy SABITI



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Mu mpera z'iki cyumweru, abakize koronavirusi barasezererwa

Guverinoma yongereye igihe cyo gukomeza gukumira icyorezo cya COVID 19 mu Rwanda

Rubavu: Ukwirinda Koronavirusi ku batwara amakamyo y'ibicuruzwa ajya i Goma

Abacuruzi bavuga ko ibiribwa biva mu ntara bijya i Kigali byagabanutse

MINALOC irashima abakomeje gufasha abatabasha kubona ifunguro muri ibi bihe bida

Imibereho y'abarwayi ba COVID 19 bavurirwa i Kanyinya