AGEZWEHO

  • Amerika yakebuwe ku kwinangira gukoresha imvugo nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...
  • RIB yafunze abantu 39 bakurikiranweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside – Soma inkuru...

Abahanga mu ndwara z'umutima basaba abantu kwitondera ingano y'umunyu ushyirwa mu biryo

Yanditswe May, 11 2021 17:46 PM | 18,864 Views



Abahanga mu bijyanye n'indwara z'umutima ndetse n'imirire, bavuga ko ari ingenzi kugenzura ingano y'umunyu ushyirwa mu mafunguro kuko ukomeje kuba intandaro y'indwara y'umuvuduko w'amaraso, ushobora no gutera guturika k’udutsi two mu bwonko ibizwi nka stroke.

Bamwe mu baturage ndetse n'abakora ahafatirwa amafunguro, bavuga ko bitwararika ku bijyanye n'umunyu bafata mu byo kurya.

Ndahiro Theogene utuye mu Mujyi wa Kigali, avuga ko akenshi arya umunyu muke, ku buryo iyo ari mwinshi ibiryo bimunanira.

Agira ati “Akenshi ndya umunyu muke bishoboka, iyo ari mwinshi gufata ifunguro birananira, iyo umuntu arya umunyu mwinshi bizamura umuvuduko w'amaraso.”

Umulisa Julienne we agira ati "Umunyu udahiye sinawurya keretse watetswe, iwacu badutoje kurya umunyu muke iwanjye naho ndabyitwararika, iyo ngiye guteka ngereranya umunyu ukwiriye kandi aho kuba mwinshi waba muke.”

Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima, OMS rivuga ko ingano y'umunyu umuntu afata mu mafunguro yose ku munsi itagomba kurenga garama eshanu,  ni ukuvuga akayiko gato gakoreshwa ku meza.

Nubwo bimeze bityo, raporo nshya y'uyu muryango igaragaza ko abantu benshi bafata garama hafi 12 ku munsi.

Mfiteyesu Léah, inzobere mu bijyanye n'imirire avuga ko umunyu waba waba uwo mu biribwa mu buryo karemano, ucukurwa cyangwa ukurwa mu nyanja ari ingenzi ku mubiri w'umuntu, ariko bigasaba kwimenyereza kuwufata ku rugero rukwiye.

Ati “Ubundi umunyu ugizwe n'imyunyu ngugu ibiri ifasha mu gutuma amazi ari mu mubiri aba ku rugero rwiza, iyo wabuze mu mubiri cyangwa wabaye mwinshi bituma ayo mazi ataba ku rugero.”

“Umunyu  utuma kandi imitsi n'imikaya bikora neza. Iyo utangiye kwimenyereza gufata umunyu muke bitwara hagati y'ibyumweru bibiri na bitatu kugira ngo utuntu tuba ku rurimi rwawe tumenyere umunyu muke, mbere birakugora ariko uko wihata gukoresha umunyu muke ukabimenyera.”

Umuganga w'inzobere mu birebana n' indwara z'umutima, Prof Joseph Mucumbitsi, we avuga ko  umunyu mwinshi ari intandaro y'indwara y’umuvuduko w'amaraso na stroke, ariyo ndwara yo guturika k'udutsi two mu bwonko:

Ati “Amaraso ku kigero cya 90% agizwe n'amazi n'umunyu, iyo urya umunyu mwinshi amazi aba menshi n'amaraso akaba menshi bikongera umuduko w'amaraso. Kimwe mu bibazo bikomeye dufite ni uko abantu babana n'uwo muvuduko mwinshi w'amaraso ntibabimenye, wazamuka cyane umutsi ugaturika umuntu akava amaraso mu bwonko bikamuviramo kumugara uruhande rumwe, mujya mubona abantu iyo bitabishe basigara bafite uruhande rwamugaye.”

Prof Mucumbitsi avuga kandi ko uretse indwara z'umutima, umunyu mwinshi ari intandaro y'ubundi burwayi bunyuranye.

OMS ivuga ko mbere y’umwaka wa 2025, ingano y’umunyu abantu bafata ku isi muri rusange igomba kugabanuka ku kigero cya 30%. 

Kugabanya umunyu ngo byarinda impfu z’abantu miliyoni 2 n’ibihumbi 500 buri mwaka.

Carine Umutoni




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Rubavu: Uko hahanzwe imishinga ikomeje gufasha mu iterambere ry'abarokotse

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igih

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa,

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)

Ibyihariye kuri Dr Jean Baptiste Habyarimana wazize kurwanya umugambi wa Jenosid

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yakiriye Minisitiri w'Ibikorwaremezo m

Guverineri Mugabowagahunde yasabye Abayisilamu gukomeza kwitabira ibikorwa byo #