Yanditswe Aug, 13 2022 19:07 PM | 106,352 Views
Abahanga mu bijyanye n'umuco
baravuga ko imyitwarire ya rumwe mu rubyiruko ishingiye ku businzi no kwambara impenure
n'indi imyenda igaragaza cyane bimwe mu bice by'umubiri, iteye impungenge bityo
ko idakwiye guhabwa intebe mu Rwanda.
Mu gace ka Gisimenti mu Murenge wa Remera mu Mujyi wa Kigali, ni hamwe mu hagaragara utubari twinshi mu gihugu.
Urubyiruko rugana aha hantu ku bwinshi, cyane cyane mu mpera z'icyumweru, abahakorera n'abahagenda bavuga ko imyambaririre idasanzwe ari kimwe mu biranga rumwe mu rubyiruko ruba rwaje kwishimisha.
Aha ku Gisimenti izari inzu zo kubamo, inyinshi zahindutse utubari n'utubyiniro bitewe n'uko hahindutse icyanya cyo kwidagaduriramo.
Gasana Alex umaze imyaka 15 atanga serivisi mu kabari, avuga ko habayeho guteshuka ku nshingano ku bantu batanga serivisi mu tubari kuko hari abaha inzoga abana batarageza imyaka 18.
Umusore ukiri muto, Sam Hategekimana abibona nk'iterambere ariko nanone akagira impungenge z'ejo hazaza.
Iyi ni ingingo igarukwaho cyane n'abantu mu ngeri zitandukanye.
Umwepiskopi wa Diyoseze ya Kivu mu itorero Angilikane ry'u Rwanda, Ahimana Augustin we agaragaza ko hakwiye kubaho ubufatanye bw'inzego zitandukanye mu guhangana n'iki kibazo, kandi hakajya habaho ibiganiro hagati y'ababyeyi n'abana babo.
Imyitwarire ya rumwe mu rubyiruko igihe rugiye ahantu hahurira abantu benshi nko mu tubyiniro no mu tubari ikomeje kutavugwaho rumwe.
Hari urubyiruko rugaragaza ko iyo umuntu agiye mu bikorwa byo kwinezeza akwiye kwambara uko abishaka kuko ari uburenganzira bwe, abandi bakabibona nk'ishyano ryaguye i Rwanda.
Elie Mugabowishema uyobora umuryango witwa Nsindangiza avuga ko ipfundo ry'iki kibazo riri mu muryango.
Kuri iyi ngingo, minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney nawe ashimangira ko ababyeyi bakwiye kugira uruhare mu kugabanya
ubukana bw'iki kibazo.
Agira ati "Umwana niba yambaye ubusa
ukabibona ukabireka kabiri gatatu azi ko ariwo muco, ariko urabimubwira,
ukamwereka umuco, indangagaciro ukamwereka ko niyo watera imbere, ukagira
amashuri menshi warabaye i Burayi, muri Amerika ariko ukagira umuco w'igihugu
cyawe hari ibiguha agaciro mu bandi ushobora kwambara neza ukanaberwa utagombye
kwambara ubusa ngo wishyire ku karubanda."
Ni mu gihe Polisi y'u Rwanda yo ivuga ko itazarebera abafite imyitwarire yo kwiyambika impenure.
Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera agira ati "Kwambara impenure hari ibintu byinshi dukwiye kureba nabyo birimo gufata indi ntera ariko twavuga ko mu by'ukuri ibyo bintu bidakwiye, ntibikwiye ku muco, ntibikwiye ku ndangagaciro mwatangiye muvuga ariko noneho turavuga nka polisi ko tutazabyemera, abantu babyumve ubwo butumwa tugomba kubutanga."
Abahanga mu bijyanye n'umuco bavuga ko umuco ugizwe n'umurage w'abasokuruza, ukagirwa n'ibyo abantu bahanga muri iki gihe, ukongera kugirwa n'ibiva hanze. Ibi byiciro byose bikaba bishobora kurangwamo ibyiza biba bikwiye gusigasirwa n'ibibi n'ibyonnyi by'umuco biba bikwiye gukumirwa.
Kwizera John Patrick
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru