AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abahanga baravuga ko indwara z'umwijima zitavuwe neza zatera indwara ya cancer y'umwijima

Yanditswe Jul, 29 2022 17:53 PM | 64,554 Views



Abahanga mu buzima baburiye abantu ko zimwe mu ndwara z'umwijima iyo zitavuwe neza, zitera ibibazo birimo indwara y'urushwima na cancer z'umwijima, basabwe kwisuzumisha kugira ngo bamenye uko ubuzima bwabo buhagaze.

Umuyobozi w'umuryango ROFAH w'abarwaye Hepatite ndetse n'abafite ababo bayirwaye, Dr. Mukabatsinda Constance agaragaza ko mu bihe byo hambere bitari byoroshye kwivuza izi ndwara.

"Muri 2007,2009 kuvura umuntu hepatite byatwaraga miliyoni 12, ufite ubwishingizi we yishyuraga miliyoni 2, kuba uyu munsi abantu bavurwa ku buntu ni igitangaza, hari abantu batinya akato ugasanga batajya kwipimisha cyangwa se bamara kwipimisha bakicecekera kugira ngo hatagira ubimenya, abo bakeneye gukangurirwa kwivuza kugira ngo batazaba abanduza abandi, imbaraga zose zashyizwe muri izi gahunda zigapfa ubusa."

Abahanga mu buzima bavuga ko n'ubwo hari ubwoko 5 bwa Hepatite, ni ukuvuga A kugera kuri E, Hepatite B na C arizo zishyirwamo imbaraga cyane bitewe n'uko iyo zitavuwe neza zitera ibibazo birimo indwara y'urushwima (cirrhose) na cancer z'umwijima.

Minisiteri y'Ubuzima ivuga ko gahunda y'igihugu yo kurandura indwara z'umwijima yashyizweho mu mwaka wa 2018 yatumye abantu hafi miliyoni 7 bapimwa indwara ya Hepatite C, muri bo abantu hafi ibihumbi 60 barayivuwe barakira.

Abagera kuri miliyoni 4 bo bapimwe Hepatite B, muri abo abagera ku bihumbi 7 bashyizwe ku miti bafata ubuzima bwabo bwose.

Abarenga miliyoni 7 barimo abana n'abantu bakuru nibo bamaze guhabwa urukingo rwa Hepatite B. 

Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Daniel Ngamije avuga intambwe yatewe mu kurwanya indwara z'umwijima itagomba gusubira inyuma.

"Umuryango WHO uduhamagarira kugera ku ntego zikurikira, icya mbere ni ukugabanya ubwandu bushya bwa hepatite ku kigero cya 90%, icya kabiri ni ukugabanya impfu ziturutse kuri hepatite harimo iziterwa n'urushwima na cancer ku kigero cya 65%. Icya 3 ni ugukora ku buryo 90% by' abafite hepatite B na C bapimwa,icya 4 ari nacyo cya nyuma ni ugukora ku buryo 80% by'abakeneye ubuvuzi babona ubuvuzi bukwiye bakeneye."

Minisiteri y'ubuzima ivuga ko kuri ubu mu Rwanda hari uburyo bwihuse bwo gupima indwara za Hepatite, ku buryo igisubizo kigaragara mu minota 20. OMS ivuga ko buri mwaka ku isi, Hepatite B na C zica abantu barenga miliyoni miliyoni 1 n'ibihumbi 100 ni ukuvuga umuntu 1 buri masegonda 30 naho abarenga miliyoni 3 bandura izo ndwara buri mwaka.

Carine Umutoni



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage