Yanditswe Sep, 06 2019 19:21 PM | 13,581 Views
Abahanga n’abashakashatsi mu by’indimi bavuga ko abantu bakwiriye kwirinda kuvangavanga indimi kuko bituma akenshi ubutumwa bashatse gutanga butumvikana neza.
Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru abasobanurira bimwe mu bikubiye mu bushakashatsi bwe, Dr Joseph Gafaranga impuguke akaba n’umwarimu wa Kaminuza mu bijyanye n’indimi asobanura ko hari igihe biba ngombwa ko indimi zifashishwa kugira ngo zunganirane, ariko ubundi ko bibaye byiza nta ndimi zirenze rumwe zikwiriye gukoreshwa icyarimwe ari byo byitwa ivangandimi.
Ku rundi ruhande, Intebe y’Inteko nyarwanda y’Ururimi
n’Umuco, Prof Niyomugabo Cyprien, agaragaza ko hakiri ikibazo cy’uko mu Rwanda
nta mabwiriza ahari agenga imikoreshereze y’indimi. Gusa yemeza ko nta na rimwe
umuntu ubwira abantu benshi icyarimwe akwiriye kuvangavanga indimi.
Umuti kuri iri vangandimi, abahanga bemeza ko
abenerurimi ari bo bagomba kurusigasira, kurukungahaza no kuruhesha agaciro,
bihereye mu miryango kuko ari ho abana barwigira bakahatorezwa n’umuco.
Inkuru mu mashusho
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru