AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abahanga mu by'ikoranabuhanga bagaragaje ibibazo bikomeje kwibasira uru rwego

Yanditswe Jun, 08 2022 20:49 PM | 72,989 Views



Abahanga mu by'ikoranabuhanga bagaragaje ko ikibazo cy'ishoramari ridahagije mu bikorwaremezo by'ikoranabuhanga ndetse n'ikiguzi cya internet kikiri hejuru, ari bimwe mu bigikomereye ibihugu byinshi mu kuyikwirakwiza. 

Mu Rwanda hakomeje kubera inama mpuzamahanga ku iterambere ry'ikoranabuhanga, World Telecommunication Development Conference.

Mu kiganiro cyiswe”Internet open to all”, abakora mu birebana n’ikoranabuhanga baganiriye ku mahirwe yashyizweho na gahunda  y'ubufatanye n'ibihugu by'Umuryango w'Ubumwe bw'Ibihugu by'u Burayi, yiswe Global Gateway hagamijwe kugira ngo internet igere kuri bose.

Inzobere y'uyu muryango mu mushinga ugamije kugeza internet kuri bose muri Afurika, Wim Degezelle yavuze ko ishoramari mu bikorwaremezo by'ikoranabuhanga, ari kimwe mu bizafasha kugeza internet ku baturage.

"Kugeza internet ku bayikeneye, ni ikintu kigomba guhabwa agaciro gakomeye, ibyo ariko bigomba kujyana n'uko abo bantu babyaza umusaruro iyo internet babonye, kugira ngo iyo internet ibe ihari kandi yizewe bisaba ko habaho amabwiriza arebana n'uburyo igenzurwa, kimwe mu byo twabonye muri raporo ya open internet ni uko internet ikenewe ari igirira akamaro uyikoresha, ikagira uruhare mu iterambere ry'abaturage b'aho yashyizwe, ibyo rero nibyo bituma tuvuga ko mu gihe abo baturage babonye ko ari byiza gushyiraho amabwiriza yatuma barushaho kuyikoresha neza birumvikana ko ibyo byakorwa."

Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga mu ishami rishinzwe ibijyanye n'ikoranabuhanga muri Komisiyo ya EU Peter Marien avuga ko hakiri ikibazo cy'ikiguzi kiri hejuru cya internet.

"Kugeza ubu mu bihugu byinshi aho usanga internet idakoreshwa, ikibazo si uko iba idahari,ahubwo habura ubushobozi bwo kugira ngo umuntu ayigereho, iki ni ikibazo gikwiye kuganirwaho."

Gahunda y'umuryango w'ubumwe bw'Uburayi yiswe Global Gateway yatangijwe mu mwaka ushize wa 2021, iteganya gushora imari ya miliyari 300 z'amayero mbere y'umwaka wa 2027 mu  mishinga igamije guteza imbere ibikorwaremezo ku isi harimo n'ibirebana n'ikoranabuhanga, kimwe cya kabiri cyayo agenewe umugabane wa Afurika.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage