Yanditswe Sep, 15 2021 15:40 PM | 72,776 Views
Abahanga mu bijyanye n'imicungire n'imikoreshereze
utudege duto tuzwi nka drones twifashishwa mu bikorwa bitandukanye, bagaragaje
ko ikibazo cy'ubumenyi buke mu gukora no gukoresha utu tudege kigikwiye
gushakirwa ibisubizo birambye.
Ikigo cy'igihugu gishinzwe ibirebana n'indege za gisivili, Rwanda Civil Aviation Authority cyahuje abafite aho bahuriye n'ibirebana na za drones b'imbere mu gihugu no hanze yacyo, kugira ngo banoze imicungire yazo bityo zikomeze guhindura imikorere mu nzego zinyuranye.
Eric Rutayisire wo muri sosiyete Charis yagize ati “Nkatwe turimo kuzikora tugira ikibazo cyo gusabwa ahantu hanini ho kuzigeragereza kandi mu buryo butabangamiye abandi. Icya kabiri hari amwe mu mategeko turimo kuganira nabo ku mategeko yadufasha kwihutisha imikorere yaza drones mu Rwanda.”
Serge Tuyihimbaze wo muri Leapr Labs we ati “Twe twakoze undi mushinga witwa flying robots aho twari dufite abana barenga 150 twigishije uburyo bakora design, ndetse n’uburyo zikorwa kandi muri abo bana abagera ku 100 babonye amahirwe anyuranye ku bijyanye na drones ndetse nyuma yawo twakoze izindi programmes, 15 basoje amasomo kandi bamwe bamaze kubona akazi.”
Muri ibi biganiro by'iminsi 3 hararebwa imyigishirize, imikoreshereze, ikorwa, ubwishingizi ndetse n'iterambere ry'izi drones muri rusange.
Umuyobozi ushinzwe izi drones mu kigo cy'igihugu gishinzwe indege za gisivili, Andrew Mutabaruka avuga ko habaye kwihutisha kuzuza ibisabwa, uruhushya rwo kugurutsa drone rwakwihutishwa.
“Uruhushya rwo kugurutsa indege buri gihe ntitwavuga ko rutinda ariko rugomba gukurikiza inzira zose zisabwa, iyo rero uruhande rumwe rudakoze neza ibyo rwagombaga gukora bishobora gutuma bitinda ariko icyifuzo cyacu ni uko bizajya bitebuka. Icyo tugerageza gukora cyane dukurikije aho bishobora kuba bipfira ni kubazikoresha ubwabo nibo usanga batubahiriza ibisabwa vuba vuba bityo rero bigirwamo uruhare n'ababitanga n’ababisaba.”
Minisitiri w'ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula avuga ko hari ubuso bwa hegitari zigera kuri 29 buherereye mu karere ka Huye, buteganyijwe kubakwaho ishuri rizigisha ibirebana n'ikorwa ry'izi ndege nto zigurutswa nta mu pilote urimo.
Ati “Ahantu hakigaragara intege nke atari hano no ku isi hose ni ukuvuga ngo ubushobozi bw'abafite ubumenyi bwo kuzubaka no kuzikora baracyari bacye cyane. Ari abaterankunga bose dukorana nabo icyo tugenda dufatanya nabo ni ukureba uburyo twakongera ubushobozi n’ubumenyi ku buryo twahugura abanyarwanda benshi kugirango bagire ubwo bumenyi n’ubwo bushobozi mu gukora utwo tudege no kutwifashisha mu gusubiza ibibazo biri mu buhinzi, mu buzima no mu nzego zitandukanye.”
Ni ibiganiro byitabiriwe n'abahagarariye Sosiyete zimaze kumenyekana zirimo Zipline, Charis, Leapr labs na Dynamics n'imiryango mpuzamahanga ishinzwe iby'indege.
Kwizera Bosco
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru